00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Tanzania

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2026 saa 12:40
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Tanzania kuri uyu 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rukurikiye urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye.

Ubwo yageraga muri Tanzania, ku Kibuga cy’Indege cya Dar es Salam Perezida Kagame yahawe ikaze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri icyo gihugu, Mahmoud Thabit Kombo n’itsinda bari kumwe.

Mu bandi bari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Tanzania harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Amb. Gen. Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire.

U Rwanda rugaragaza ko umubano warwo na Tanzania umaze imyaka myinshi uhagaze neza, rugashimira iki gihugu ko kirworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam ku Nyanja y’u Buhinde, runyuzaho 70% by’ibyo rutumiza mu mahanga.

Abatuye muri ibi bihugu bashyizeho imiryango ibiri ifite intego yo guteza imbere umubano mwiza uri hagati yabo, RWATAFA (Rwanda-Tanzania Friendship Association) na TARAFA (Tanzania-Rwanda Friendship Association).

U Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubwikorezi no guteza imbere inganda, yasinywe mu bihe bitandukanye.

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwagiranye na Tanzania amasezerano ayemerera gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu, TPA, byitezweho kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Ibi bihugu kandi, nk’ibiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bifite imishinga bihuriyemo irimo uwo kubaka umuhanda ya gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka na Kigali, hagamijwe koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa.

Perezida Kagame aramutsa umwana wamwakiriye ku kibuga cy’indege muri Tanzani
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo
Perezida Kagame hamwe na Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo
Perezida Kagame yeretswe bamwe mu bayobozi bakuru ba Tanzania
Perezida Samia Suluhu yakira Perezida Kagame
Uru ruzinduko ruri mu murongo wo gushimangira umubano hagati y'u Rwanda na Tanzania
Ubwo Perezida Kagame yashyize umukono mu gitabo cy'abashyitsi basura Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages