00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye ko nta we u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kwirwanaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 February 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rugafata ingamba zigamije kurinda umutekano w’abaturage barwo, kandi ko nta muntu ruzabisabira uburenganzira.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Addis Abeba muri Ethiopia mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni inama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, William Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Staphanie Nyombayire mu butumwa yashyizwe kuri X yahoze ari Twitter kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaje ko Perezida Kagame yatanze ubutumwa bwumvikane muri iyo nama.

Perezida Kagame yagaragarije bagenzi be ko ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bihangayikishije u Rwanda nk’igihugu cy’igituranyi, kandi ko ‘rutazazuyaza cyangwa ngo rusabe imbabazi zo kurinda umutekano w’abaturage barwo.”

Yanavuze ko nta we ruzasaba uruhushya rwo gufata ingamba zose zishoboka ngo umutekano warwo n’abaturage barwo umere neza.

Ati “Twabuze abasaga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta n’umwe uzadusubiza inyuma muri ibyo bihe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishije n’imikoranire iri hagati y’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Ni uruhare rwashimangiwe na raporo zitandukanye za Loni, aho uwo mutwe na FARDC bafatanya mu ntambara na M23, ndetse mu 2022 ubwo bufatanye bwatumye FDLR irasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

Mu minsi ishize kandi Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi yahigiye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda akoresheje uburyo bwose bushoboka.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye inzira zose z’amahoro ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu nzira zashyizweho z’ibiganiro.

Iyi nama yiga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo ibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusatira umujyi wa Goma, nyuma yo kubura imirwano n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’ibindi bihugu nk’u Burundi, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo n’imitwe yitwaje intwaro.

M23 yakunze gusaba kenshi ibiganiro ariko Leta ya Congo iyima amatwi, ivuga ko badateze kuganira mu gihe uwo mutwe nawo ugaragaza ko utazahwema guharanira ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda batotezwa muri Congo, bwubahirizwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazazuyaza kurinda umutekano w'abaturage barwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages