Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum), iri kubera i Doha muri Qatar.
Ni inama ibaye mu gihe umwaka ugiye gushira hari imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuje igisirikare cy’icyo gihugu (FARDC) n’inyeshyamba za M23.
Iyo mirwano yaje hasanzwe umutekano muke muri ako gace, uterwa n’imitwe yitwaje intwaro isaga 130 imaze imyaka hafi 25 ikorera muri icyo gihugu, ari nako igira ingaruka ku mutekano w’akarere.
Perezida Kagame yongeye kubazwa kuri iki kibazo kidatana n’u Rwanda, dore ko Leta ya Congo irushinja kuba nyirabayazana w’umutekano muke rushyigikira M23, nubwo rwo rubihakana.
Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bitatangijwe n’u Rwanda, nubwo rwagiye rubishorwamo ku mpamvu zitandukanye.
Ati “Iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ntabwo cyatangiranye n’u Rwanda ahubwo rwagiye rubishorwamo kubera impamvu zitandukanye.”
Yavuze ko umutekano muke muri icyo gihugu uturuka ku bintu byinshi birimo imiyoborere mibi no kuba mu Burasirazuba hari imitwe myinshi iwuhungabanya, nyamara hagatoranywamo M23 gusa nk’aho ariyo zingiro ry’ibibazo byose.
Ati “Gufata M23 akaba ari umutwe wonyine witabwaho hanyuma ukaruca ukarumira ku yindi mitwe yitwaje intwaro iriyo, ni ukutaba inyangamugayo. Hariyo imitwe nka FLDR ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside igiye kuhamara imyaka 25, ibibazo byayo birazwi na Loni, Amerika n’abandi.”
Mu minsi ishize Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yasuraga Congo yavuze ko ibibazo byayo bizakemurwa n’abayobozi bayo ubwabo, aho kwitwaza amahanga ko ariyo nyirabayazana.
Bitandukanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo ziherutse gusohora itangazo, zisaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23 kugira ngo ikibazo kirangire.
Perezida Kagame yabajijwe kuri uko kunyuranya no kutumva ibintu kimwe kw’ibihugu bikomeye, ndetse n’icyo abitekerezaho.
Yavuze ko mbere na mbere abantu bakwiriye kumva impamvu ikibazo cya M23 kimaze imyaka isaga icumi kitarakemuka, kandi hari amasezerano yasinywe kenshi hagati ya Guverinoma ya Congo n’uwo mutwe.
Ati “M23 ikibazo cyayo kuba kimaze imyaka icumi kikaba kigarutse, bifite icyo bivuze. Bivuze ko ari ikibazo kitigeze gikemurwa bahereye mu mizi. Nibutse abantu ko hari amasezerano uwo mutwe wagiranye na Guverinoma iriho ubu n’iyavuyeho muri RDC, yose nta n’amwe yashyizwe mu bikorwa. Hanyuma abantu bakagurrka ngo nimwe kibazo kandi bdakemura icyatumye kivuka, bagakomeza kubishinja abandi.”
Yavuze ko hari imbaraga ziri kuva hanze zishaka kuvangira ingamba ibihugu byo mu karere byafashe ngo ikibazo gikemuke. Ingamba zafashwe n’imiryango nk’uw’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) harimo kohereza ingabo zifasha impande zombi guhagarika imirwano, ibiganiro bya Nairobi hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubuhuza bwa politiki bushingira ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola.
Perezida Kagame ati “Bisa nk’aho hari byinshi biri kuva hanze y’akarere kuri iki kibazo, kurusha ibibazo biri mu karere imbere. Guverinoma ya Congo yananiwe kugifata nk’ikibazo cyabo, bakagirwa inama yo gushaka urwitwazo. Nizeye nshikamye ko uburyo bwashyizweho mu karere [..] bushobora gutanga umusaruro, ariko se izo mpamvu zindi ziva mu mahanga zizatuma bijya mu bikorwa? Niho ikibazo kiri.”
Yakomeje agira ati “Hari ingamba zafashwe zaba iza AU, iza Angola n’iz’akarere zirimo gushyirwa mu bikorwa, ariko ukajya kubona ukabona amatangazo aturutse mu mahanga avuga ngo ibi turabishyigikiye, ibi ntitubishyigikiye, bakongeramo ibyabo. Bishoboka bite ko washyigikira ibiri gukorwa ariko ukongeramo uko wowe ubishaka?”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Congo bidashobora gukemurwa n’ingamba za gisirikare kuko atari ho byatangiriye, ahubwo asanga ari ikibazo cyapolitiki kigomba gukemurwa mu buryo bwa politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!