‘Centre Culturel Francophone’ ni ikigo giherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura cyasimbuye icyitwaga ‘Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais’ cyari giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Iki kigo gishya kiragutse kurushaho kuko ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa bizajya bicyibonamo nk’uko byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yagifunguraga ku wa 27 Gicurasi 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aheruka kugirira mu Rwanda.
Yavuze ko icyo kigo gikwiriye kuba ahantu ho guteza imbere indangagaciro ziri mu Gifaransa n’abakoresha urwo rurimi hirya no hino ku Isi, abantu bakahakorera ibikorwa by’ubuvumbuzi iby’umuco no guteza imbere urubyiruko by’umwihariko.
Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, Perezida Kagame yavuze ko ari iby’ingirakamaro kuba u Rwanda rufite ikigo nk’iki afata nk’umuryango uzakomeza guhuza u Rwanda n’u Bufaransa.
Ati “Twishimiye cyane kuba dufite ikigo cya Francophonie mu Rwanda. Nk’urugero dufite umuturage wacu uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, ndakeka ko ari ibintu byumvikana. Ni ikintu cy’ingenzi mu gihe turimo kugerageza kongera kuzahura umubano wacu n’u Bufaransa mu bya dipolomasi, ni nk’umuryango uzakomeza kuduhuza.”
Mu ijambo Emmanuel Macron yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 27 Gicurasi 2021, yagarutse ku mateka yaranze Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda aho yemeye ko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo aya mateka adashobora gusibangana hakiri amahirwe y’ubufatanye nka bumwe mu buryo bwo kuzirikana abahitanywe na yo bakavutsa ahazaza habo.
Ati “Ndagira ngo uyu munsi nizeze urubyiruko rw’u Rwanda ko kongera gukorana bishoboka. Hari andi mahirwe y’ubufatanye bwiyubashye, butanga inyungu ku mpande zombi hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’u Bufaransa. Ni uburyo bwo guha agaciro abo twibuka bavukijwe ahazaza habo dufiteho inshingano zo kubaka.”
Aya magambo yongeye kuyashimangira ubwo yafunguraga ku mugaragaro ‘Centre Culturel Francophone’ agira ati “Ndifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rubyaza umusaruro aha hantu. Hazatangirwa amasomo, hazigishirizwa kandi hari buruse tuzajya dutanga mu myaka iri imbere. Hari byinshi tutarabona urubyiruko ruzavumburira aha.”
Centre Culturel Francophone yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!