Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Kagame rwatangiye ku wa 6 Gicurasi 2026. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko.
Perezida Kagame na Perezida Boko, bagiranye ibiganiro byihariye, byakurikiwe n’ibindi byahuje abayobozi bakuru ba Botswana n’ab’u Rwanda, nyuma Abakuru b’Ibihugu bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Nyuma u Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayo kudasoresha kabiri ku bicuruzwa biva muri ibi bihugu.
Hashyizwe umukono ku masezerano yo gukuriranaho viza ku baturage b’ibihugu byombi, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Botswana, Duma Boko, wamwakiriye agaragaza ko umubano w’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika udashingiye ku bucuti ahubwo unagamije intego zihuriweho.
Ati “Ibyo bigaragarizwa mu buryo dukorana ndetse n’uburyo tuba dushishikajwe n’umusaruro ufatika.”
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yasinywe hagamijwe gukuraho imbogamizi abaturage bahura na zo, no gushyiraho uburyo bwiza butanga icyizere mu bijyanye n’ishoramari n’ubundi bufatanye.
Ati “Botswana yakomeje kugaragaza ibyo ubuyobozi bufite intego bushobora kugeraho. Uburyo mucungamo umutungo kamere wanyu by’umwihariko Diamants, bigaragaza uko mushyiramo ingufu mu kugumana agaciro kayo mukabihinduramo inyungu zifatika ku baturage.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ubu buryo ari bwo u Rwanda rwemera, ko kandi iyi mikorere igaragarira mu mbaraga Botswana ishyira mu guteza imbere ubuzima ndetse no kubaka ubushobozi bujyanye n’ibijyanye no gukora imiti.
Ati “Botswana iri gutanga ibikenewe imbere mu gihugu ari na ko igira uruhare rukomeye mu kwigira k’umugabane. Perezida, ubufatanye bwacu buri mu nzira nziza. Ubufatanye mu nzego nk’ubutabera n’umutekano ukomeje guhama ndetse turi kubwagurira mu nzego zirimo ubucuruzi.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ibikorwa bikomeje kugerwaho muri uru ruzinduko, by’umwihariko hagati y’inzego zitandukanye, bigaragaza amahirwe nyayo y’imikorere.
Ati “Ibyo twemeranyije aha bigomba kuvamo umusaruro ufatika mu buzima bw’abaturage bacu. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo gupima umusaruro.”
Perezida Kagame kandi yashimiye mugenzi we wanakomoje kuri iyi ngingo, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi utera imbere ari na ko bugira ingaruka nziza ku baturage.
Yanashimiye iki gihugu ku mitegurire myiza y’imikino ya World Athletics Relays n’uburyo Botswana yayitwayemo neza, aho yatwaye umudali wa zahabu mu bagabo.
Ati “Ni umusaruro uteye ishema bitari kuri Botswana gusa ahubwo ku mugabane wose.”
Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) rwagiranye amasezerano n’urwa Botswana ndetse biteganyijwe ko mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yakirwa ku meza na mugenzi we, Duma Boko.
Ku wa 7 Gicurasi 2026 Perezida Kagame azatemberezwa Ikigo cya Botswana gicuruza Diamant kiri mu Murwa Mukuru, Gaborone



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!