Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda.

Perezida Nguesso yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifatwa nk’icyitegererezo ku isi kubera uburyo 61% by’abayigize ari abagore, ibishimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no guha agaciro abagore byashyizwe imbere na Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Nguesso yavuze ko kuba u Rwanda ruvugwa hose nk’urugero rw’igihugu cyateje imbere abagore, ari ishema kuri Afurika yose.

Ati “Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ihora itangwa nk’urugero n’icyitegererezo hose ku isi kubera ubwinshi bw’abagore bari hejuru ya 60%. Umugabane wacu wiyemeje guteza imbere umugore kugira ngo ugere ku iterambere.”

Yashimye kandi umubano uri hagati y’u Rwanda na Congo, ashimangira ko bikwiriye kuba umuco muri Afurika yose, ibihugu bigashyira hamwe.

Yavuze kandi ku isomo u Rwanda rwahaye amahanga kubera uburyo rwabashije kwivana mu ngaruka rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi “rugafata inzira y’iterambere n’amahoro.”

Perezida Nguesso yavuze Afurika ikwiriye gushyira hamwe kugira ngo igere ku iterambere rirambye, igafatanya kubyaza umusaruro ubukungu bwose ifite kugira ngo budakomeza gutunga abanyamahanga, abana bayo bicira isazi mu jisho.

Ati “Ejo heza ha Afurika hazashingira ku gutunganyiriza muri Afurika ubukungu karemano buyiturukamo. Amateka ni umuhamya wabyo.”

“Kubyaza umusaruro amazi dufite bizafasha umugabane wacu kuba uwa mbere ugaburira amahanga umuriro w’amashanyarazi ariko ibyo byose birasaba ko tubanza gushakira amahoro n’umutekano Afurika, tugahagarika ubugizi bwa nabi. Nta gaciro n’icyubahiro bishoboka nta mahoro.”

Yavuze ko bimwe mu by’ibanze ngo icyo cyerekezo Afurika ishaka kigerweho byamaze gushyirwaho, nk’amasezerano ashyiraho isoko rusange, umushinga wo gushyiraho pasiporo imwe nyafurika n’ibindi.

Perezida Nguesso yavuze ko uyu munsi Afurika ifatwa nk’umugabane w’ikibi, ko nta makuru meza ayivugwaho nyamara ibihamya birimo n’icyorezo cya Covid-19, byaragaragaje ko ntaho ikibi kitaturuka.

Yavuze ko igitinyiro cya Afurika kizaturuka mu kwishakamo ibisubizo, ikihaza muri byinshi ihereye ku bukungu karemano ifite ku buryo aho umunyafurika anyuze agenda afite ishema.

Perezida w’umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yashimiye Perezida Nguesso kuba yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, agaragaza ko ari icyubahiro gikomeye.

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Congo zisanzwe zifatanya muri byinshi ku nyungu z’ibihugu byombi, ashimangira ko uru ruzinduko ruzarushaho guteza imbere uwo mubano.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Nguesso asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, akaba yahaherukaga mu 2019. Muri Mata 2022, Perezida Kagame yasuye Congo hasinywa amasezerano atandukanye, agamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Mbere yo kugera mu Rwanda kwa Perezida Nguesso, Congo yatangaje ko yakuyeho viza ku badipolomate b’Abanyarwanda bagiye muri icyo gihugu, abaturage basanzwe nabo bakazajya bahabwa viza bageze muri Congo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza.

Ubwo Perezida Nguesso yinjiraga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Ubwo Perezida Nguesso yinjiraga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Perezida Nguesso ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Perezida Nguesso ari mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Perezida Nguesso yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gukorera hamwe kugira ngo umugabane ugire ijambo ku ruhando mpuzamahanga
Perezida Nguesso yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gukorera hamwe kugira ngo umugabane ugire ijambo ku ruhando mpuzamahanga
Nguesso yavuze ko Afurika ifite byose bikenewe ngo yigire
Nguesso yavuze ko Afurika ifite byose bikenewe ngo yigire
Perezida Sassou Nguesso ubwo yinjiraga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Perezida Sassou Nguesso ubwo yinjiraga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko
Abadepite baganira mbere yo kwakira Perezida Nguesso
Abadepite baganira mbere yo kwakira Perezida Nguesso
Uru ruzinduko rwa Perezida Nguesso ni urwa kabiri agiriye mu Rwanda nyuma y'urwa 2019
Uru ruzinduko rwa Perezida Nguesso ni urwa kabiri agiriye mu Rwanda nyuma y'urwa 2019
Depite John Ruku Rwabyoma akurikiranye ijambo rya Perezida Nguesso
Depite John Ruku Rwabyoma akurikiranye ijambo rya Perezida Nguesso
Perezida Nguesso yagaragaje ko umubano w'u Rwanda na Congo Brazzaville uhagaze neza
Perezida Nguesso yagaragaje ko umubano w'u Rwanda na Congo Brazzaville uhagaze neza
Perezida wa sena y'u Rwanda François Xavier Kalinda aha ikaze Perezida Nguesso
Perezida wa sena y'u Rwanda François Xavier Kalinda aha ikaze Perezida Nguesso
Abagize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari babukereye kwakira Perezida Nguesso
Abagize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari babukereye kwakira Perezida Nguesso
Perezida Nguesso afata ifoto y'urwibutso na Perezida wa Sena y'u Rwanda n'uw'Umutwe w'abadepite
Perezida Nguesso afata ifoto y'urwibutso na Perezida wa Sena y'u Rwanda n'uw'Umutwe w'abadepite
Perezida Sassou Nguesso yafashe ifoto n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Perezida Sassou Nguesso yafashe ifoto n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Amafoto: Nezerwa Salomon