00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yagennye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 July 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yagennye umudipolomate umenyereye cyane muri Afurika, Nicholas ‘Nick’ Checker, ku mwanya wa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Amerika ku wa 21 Nyakanga 2026, rigaragaza ko Nicholas Checker ukomoka muri Leta ya Wisconsin, ari mu bantu Perezida yashyizeho ngo bajye mu myanya itandukanye ya Leta, ariko bakabanza kwemezwa na Sena.

Muri abo bashyikirijwe Sena, Nicholas Checker yasabiwe kuba Ambasaderi uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Mu gihe Sena ya Amerika izaba imaze kumwemeza, Checker azahabwa inshingano zo guhagararira igihugu cye i Kigali, aho azaba ashinzwe gukomeza guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubusanzwe, Ambasaderi wa Amerika mu kindi gihugu atoranywa na Perezida wa Amerika, ariko akabanza kwemezwa na Sena mbere yo gutangira inshingano ze.

Checker yari asanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika y’Amajyepfo no gutanga ubufasha mu mahanga.

Kuva tariki ya 1 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2026, yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubufatanye na Afurika.

Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Amerika; aba umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi (CIA) kuva mu 2014 kugeza 2025, aho yakurikiranaga umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika.

Ubwo Abanyarwanda batangiraga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 7 Mata 2026, Checker ni we muyobozi wa mbere wo muri Amerika wakoresheje inyito ikwiye y’aya mateka.

Icyo gihe yagize ati “Njye ubwanjye nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye, i Nyamata n’i Ntarama, ahahoze hari za Kiliziya, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe bunyamaswa n’intagondwa.”

Ambasaderi Checker yavuze ko yahagaze imbere ya altar zo muri izo Kiliziya, ashengurwa n’uburemere bw’ibyabaye.

Ati “Kuri altar aho igitambo gitagatifu cya misa gitangirwa, aho amaraso ya Yezu agaragarizwa nk’agakiza k’Isi, hahurijwe amaraso y’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu mudipomate yagaragaje ko kugira ngo Isi itazongera kubamo Jenoside, ibihugu bisabwa guha ubutabera abarokotse binyuze mu gukurikirana abayigizemo uruhare, kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo bigerweho.

Ambasaderi Checker agiye gusimbura Eric Kneedler wavuye mu Rwanda muri Mutarama 2026. Mu mezi atandatu ashize, Ambasade ya Amerika i Kigali yayoborwaga na Chargé d’Affaires John Armiger.

Nick Checker yagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages