Aya masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.
Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n’umugore we bazamuye ibendera ry’u Burundi agira ati “Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane nabo kugira ngo tugira abaturanyi beza.”
Yakomeje asengera igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze igihe kirangwamo intambara z’urudaca asaba ko Imana yakizanira amahoro, ikirukana amashitani yaritse mu burasirazuba bwacyo.
Muri aya masengesho ategurwa n’umuryango w’umukuru w’igihugu buri mwaka, Perezida Ndayishimye yanasengeye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC asaba Imana ko yabiha kubana nk’abavandimwe.
Ati “Dusabiye ibihugu byo mu Karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba turi mu muryango umwe, bibe ibihugu by’abantu bumvikana, abanegihugu babyo bumve ko tugize umuryango umwe kugira ngo twibone nk’abavandimwe.”
Aya masengesho yasabiyemo u Rwanda yasobanuye byinshi ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga itanu urimo agatotsi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abagize uruhare muri ‘coup d’etat’ ya Perezida Pierre Nkurunziza ndetse n’u Rwanda rukabushinja gufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano warwo.
Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n’ubuhahirane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!