00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Guinée-Bissau yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 March 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Perezida wa Guinée-Bissau , Umaro Sissoco Embaló, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda guhera kuwa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Uruzinduko rwe yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aherekezwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente hamwe n’abandi mu bagize Guverinoma.

Uruzinduko rwa Perezida Embaló rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko yakiriwe na Perezida Kagame aho bombi bakurikiranye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu.

Uwo munsi kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira ibihumbi by’inzirakarengane bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Embaló yasuye igice cyahariwe inganda (Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, asura Canergie Mellon University, uruganda rwa African Improved Foods n’urw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda, Volkswagen.

Perezida Embaló ubwo yaganiraga na Perezida Kagame, yavuze ko hari ibintu byinshi ibihugu byombi byakwigiranaho by’umwihariko kuba igihugu cye cyakwigira ku Rwanda uburyo bwo kwishakamo ibisubizo mu bihe bikomeye.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yaboneyeho gutumira mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo na we azagirire uruzinduko muri Guinea-Bissau

Guinée-Bissau ni igihugu cy’ubuso bungana na kilometero kare 36,125, giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 1.9. Ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 1974 kigobotoye ubukoloni bwa Portugal.

Perezida wa Guinée-Bissau , Umaro Sissoco Embaló ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Kanombe
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Vincent Biruta yakira Perezida Perezida Umaro Sissoco Embaló ku kibuga cy'indege
Perezida Umaro Sissoco Embaló yakiriwe ku kibuga cy'indege na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta
Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gutsura umubano
Muri Village Urugwiro, Perezida Umaro Sissoco Embaló yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umukuru w'Igihugu
Ubwo Perezida Umaro Sissoco Embaló yari ageze muri Village Urugwiro
Perezida Kagame ubwo yakiraga Perezida Umaro Sissoco Embaló muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló baganiriye ku ngingo zitandukanye
Aha Perezida Umaro Sissoco Embaló yari akurikiranye isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije ndetse n’urw’ubucuruzi n’ubukungu
Amasezerano yasinywe yitezweho guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi
Umaro Sissoco Embaló n'itsinda yari ayoboye ubwo basobanurirwaga uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Perezida Umaro Sissoco Embaló yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Perezida Umaro Sissoco Embaló yashyize indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Umaro Sissoco Embaló yasuye inganda zitandukanye mu cyanya cyahariwe Inganda i Masoro
Perezida Embaló yasobanuriwe byinshi ku bikorerwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Perezida Umaro Sissoco Embaló yasuye uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen
African Improved Foods iri mu nganda zasuwe na Perezida Umaro Sissoco Embaló
Hari gutekerezwa uburyo imodoka zateranyirijwe mu Rwanda zajya zicuruzwa muri Guinée-Bissau
Perezida Umaro Sissoco Embaló yasuye na Kaminuza mpuzamahanga, Carnegie Melon University
Perezida Umaro Sissoco Embaló yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Perezida Umaro Sissoco Embaló asezera ku bagize Guverinoma mbere yo gufata indege asubira mu gihugu cye
Perezida Umaro Sissoco Embaló asezera kuri Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages