00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio Rwanda yari iya Se, Imvaho ari iya Leta, baba bakina n’iki? - Bizimana yifashishije inkuru z’ibinyamakuru mu kunyomoza bene Habyarimana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 April 2026 saa 09:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yifashishije inyandiko zitandukanye zatangajwe mu binyamakuru binyuranye byakoreraga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanyomoje Umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean Luc Habyarimana n’abandi bakunze kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Yabigarutseho ku wa 10 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’abanyamakuru mu kwibuka abari abanyamakuru n’abakozi b’ibibitangazamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gucengeza urwango mu Banyarwanda no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko uretse RTLM, Kangura na Radio Rwanda, hari ibindi binyamakuru nka Kinyamateka yari iya Kiliziya na Isibo byanyuzagamo bikandika imvugo zibiba inzangano mu bantu.

Ibyo bitangazamakuru ngo byatangiye kwandika imvugo zihamagarira Abahutu kwica Abatutsi no kubiba urwango, mu gihe cy’imyaka ine mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibishimangira ko Jenoside yari yarateguwe.

Yasobanuye nk’inyandiko za Imvaho yari iya Leta yakwirakwizaga zirimo imvugo z’urwango, kwita Abatutsi inyangarwanda, kwanga imishyikirano n’Inkotanyi n’ibindi bitandukanye.

Uretse iz’ikinyamakuru Imvaho kandi yanagaragaje imvugo zakoreshwaga muri Kinyamateka yari iya Kiliziya yakoreshaga zibiba urwango nyuma y’uko itangiye kuyoborwa na Padiri Sibomana André asimbuye uwitwaga Sindambiwe wari waranze kuba umuyoboro wa Leta.

Nko muri Kinyamateka nimoro 1331 yo mu Ugushyingo 1990, yanditse ivuga ko hari abagambanyi bihutiye gusanganira izo nyangarwanda (ni ukuvuga abantu bari barafashwe biswe ibyitso by’Inkotanyi).

Muri nimero 1332, Kinyamateka nabwo yongeye gusohora inyandiko igira iti “Inyangarwanda zaduteye zitwa Inkotanyi” n’izindi zashishikarizaga urwango, bigera n’aho yandika ko Jenoside ishobora kuba igisubizo.

Dr. Bizimana ati “Muri nimero 1404, yo mu Ukuboza 1993, hari uburyo bwinshi bwo guhosha amakimbirane. Uburyo bumwe ni uko igice kimwe kirukana ikindi cyangwa kikagitsembatsemba. Ubwo se murumva atari ugukangurira, guhamagarira gukora Jenoside ku mugaragaro?”

Ibyo yabishingiyeho anyomoza Umuhungu wa Habyarimana n’abandi bakunze kugaragaza ko Jenoside itateguwe ngo ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, yahanuwe ku wa 6 Mata 1994.

Ati “Njya mbona wa muhungu wa Habyarimana witwa Jean Luc, uwa Zigiranyirazo ngo ni Mukiza n’abandi, bakaduka ngo Jenoside ntiyateguwe. Barakina, ibi se ni ibiki (inyandiko z’ikinyamakuru Imvaho) ntabwo byari ku butegetsi bwa Habyarimana, Se, Imvaho yari iya Leta, ku butegetsi bwa Se. Radio Rwanda yari iya Se, none avuge ngo Jenoside ntiyateguwe? Baba bakina n’iki? Oya ntabwo tugomba kubibemerera.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba bifuza ko ikinyoma cyaganza ukuri.

Yakomeje ati “Baravuga ngo komeza ubeshye, uko mukoresha imvugo nyinshi z’ibinyoma kandi kenshi, ikinyoma kigera aho kigafata kigasimbura ukuri. Bariya babikora babishaka. Iyi mvugo mbi, yo guhakana babikoresha kugira ngo amateka bayagoreke, abato batabizi bazagere aho bamenye ko ari ko kuri. Ni yo mpamvu mukwiye kubasubiza, mukandika.”

Yagaragaje ko Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba ihame mu kwirinda ko hari abazagoreka amateka yayo.

Ati “Ibi byagombye kuba nk’ivanjiri guhora wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’aya mateka, uko uje ku kazi, uko ugiye gufata ijambo, ukavuga uti ndi mu gihugu kiri muri aya mateka, cyayanyuzemo kandi Itegeko Nshinga rimpa inshingano zo kuyabungabunga no kwirinda kuba nayasubizamo abandi.”

Yasoje asaba Abanyamakuru kwigira ku banyamakuru beza, birinda kujya mu murongo w’urwango, kubiba amacakubiri n’ingengabiterezo ya Jenoside.

Minisitiri Dr. Bizimana yifashishije inyandiko zitandukanye zatangajwe mu binyamakuru binyuranye byakoreraga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anyomoza abavuga ko Jenoside itateguwe
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kuba nk'ivanjiri
Minisitiri Bizimana yerekanye uko itangazamakuru ryagize uruhare mu kubiba urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi na mbere ya 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages