00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abadepite bivumbuye basohoka mu biganiro bigamije kureba ahazaza h’ubuyobozi bwa gisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 August 2023 saa 10:57
Yasuwe :

Abadepite badashyigikiye ko Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zikomeza kuyoborwa n’abayobozi ba gisirikare, kuri uyu wa Kabiri bivumbuye basohoka mu nama i Kinshasa yari igamije gusuzuma niba izo ntara zakomeza kuyoborwa gisirikare.

Imyaka ibiri irashize izo ntara ziyobowe gisirikare muri gahunda Perezida Felix Tshisekedi yizeraga ko uzatuma haboneka amahoro nyuma y’igihe hari umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama, i Kinshasa hari kubera inama ihuriweho n’impande zitandukanye, igomba kwiga ku hazaza h’ibyo bihe bidasanzwe byashyizwe muri utwo duce.

Kuri uyu wa Kabiri abadepite bo muri Ituri bashyigikiye ko ubutegetsi busubizwa abasivile aho kuba abasirikare, basohotse mu cyumba cy’iyi nama iri kubera mu nyubako ikoreramo Perezida Tshisekedi i Kinshasa.

RFI yatangaje ko abo badepite bageze aho bakagaruka mu cyumba, nyuma yo kumvishwa ko impungenge zabo zizigwaho.

Muri iyo nama harimo ibyiciro bitatu: Abashyigikiye ko ibihe bidasanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bigumaho, abashyigikiye ko bivaho ndetse n’abasaba ko bivugururwa, bigahabwa indi nyito y’ibihe by’amage kugira ngo umusaruro wabyo ugerweho.

Abashaka ko bivaho bavuga ko hari abaturage benshi babayeho nabi kubera ingamba zagiye zifatwa zituma batisanzura, mu gihe abashaka ko ibihe bidasanzwe bigumaho bashimangira ko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera. Abashaka ko ibihe bidasanzwe bihindurwa ibihe by’amage bo ntabwo bafite benshi babari inyuma.

Depite Nyiramugeyo Musabimana Béatrice, wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC ko abaturage barambiwe ibihe bidasanzwe bashyizwemo, ari nacyo binubiye ubwo basohokaga mu nama.

Ati “Umuturage ntabwo acyeneye ibihe bidasanzwe. Yarabirambiwe. Nibasubize ubutegetsi mu maboko y’abasivile n’umusirikare bamusubize akazi ke ko kurwana intambara.”

Julien Paluku wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko nta musaruro ibihe bidasanzwe byatanze mu myaka ibiri bimaze, bityo ko nta mpamvu yo kugumaho.

Yavuze ko kugeza ubu mu nzego zose z’imiyoborere muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, hashyizweho abandi bayobozi bashyizweho n’igisirikare mu gihe hakabaye hayoboye abatowe n’abaturage.

Paluku yavuze ko itegeko Nshinga ritegeka ko ubuyobozi buhabwa abasivile, akibaza uburyo igisirikare cyakomeza gufata inshingano zireba abasivile.

Uyu mugabo yavuze ko ahubwo icy’ingenzi ari ukwimurira ibirindiro bikuru by’ingabo mu ntara za Kivu na Ituri, ku buryo bakurikiranira hafi ibikorwa bya gisirikare ariko hatitambitswe ibikorwa bya gisivile.

Kugeza ubu Ituri na Kivu y’Amajyaruguru biyobowe n’aba Guverineri b’abasirikare.

Loni iherutse kugaragaza ko kugeza ubu 28% by’abatuye Kivu y’Amajyaruguru na 39% muri Ituri bavuye mu byabo kubera umutekano muke.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’igihugu muri RDC ryiyongereyeh0 23% hagati ya 2021 na 2022, mu gihe nko muri Ituri honyine ubwo bugizi bwa nabi bwiyongereyeho 73%.Gusambanya abana byikubye kabiri hagati ya 2021 na 2022.

Iyi nama ivuga ku bihe bidasanzwe muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri irasozwa kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages