Urukiko rukuru mu Bwongereza ruherutse kwanzura ko gahunda Leta y’u Bwongereza irimo yo kohereza abimukira mu Rwanda itubahirije amategeko, ngo kuko nta cyizere ko abo bantu bazabona umutekano mu Rwanda.

Ni umwanzuro wamaganywe na Guverinoma y’u Bwongereza ndetse n’iy’u Rwanda, zigaragaza ko ibyo umucamanza yashingiyeho atari byo kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Guverinoma y’u Bwongereza yahise ijuririra mu rukiko rw’Ikirenga ari narwo wa nyuma rusigaye ngo hamenyekana ahazaza h’amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza byasinye muri Mata 2022.

Ayo masezerano agamije gutura umutwaro u Bwongereza bufite wo kwakira abimukira binjira batemewe n’amategeko bakagora Leta kubitaho ndetse no guca intege ababyungukiramo n’abandi batekerezaga kuzinjira mu Bwongereza muri ubwo buryo.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Sunak yitabaga Komisiyo y’Inteko ishinzwe guhuza ibikorwa bya za Komisiyo zose, yavuze ko ibyo Guverinoma ahagarariye yakoze mu gusinya amasezerano n’u Rwanda, bikurikije amategeko.

Sunak yavuze ko azakoresha imbaraga ze zose yisunze amategeko ku buryo amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza abyazwa umusaruro.

Ati "Urebye umwanzuro w’urukiko, ikigaragara ni uko umucamanza mu gitekerezo yatanze yemeranya n’urukiko rukuru ndetse na Guverinoma ko ihumure n’ingamba twahawe n’u Rwanda bihagije."

Minisitiri w’Intebe Sunak yavuze ko bigaragara ko hari ukwivumbura kw’abantu bagomba koherezwa mu Rwanda, ari nabo bakora ibishoboka byose ngo bitambike uwo mugambi Leta ifite.

Ati "Ariko twe twemeza ko ingamba zihari zihagije ari nayo mpamvu tuzakomeza kurwana dushikamye kugira ngo bijye mu bikorwa."

Sunak yirinze kugira icyo avuga ku bizakorwa mu gihe urukiko rw’ikirenga rwakwemeza umwanzuro w’urukiko rukuru.

Yavuze ko mu gihe bagitegereje umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga, bazakora ibyo bagomba gukora.

Yatanze urugero rw’amasezerano u Bwongereza bwagiranye na Albania yo kohereza abimukira bakomoka muri Albania mu gihe binjiye mu Bwongereza, nta yandi mananiza.

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, mu masezerano yasinywe umwaka ushize agomba kumara imyaka itanu.

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda kwita kuri abo bimukira mu gihe bagitegereje ko ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza busubizwa, abo ubusabe bwabo butemewe bakaba bafashwa gutangirira ubuzima mu Rwanda, gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu cyangwa gusubira mu bihugu byabo.

Rishi Sunak yavuze ko  azakora ibishoboka byose amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza akajya mu bikorwa
Rishi Sunak yavuze ko azakora ibishoboka byose amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza akajya mu bikorwa