Ibi byifuzo babigaragarijwe ubwo abo bakandida bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu.
Abagore bagize inteko itora icyiciro cy’abadepite bahagarariye bagenzi babo muri ako karere, babwiye IGIHE ko muri aka Karere hakiri abaharikwa n’abakobwa baterwa inda bagatereranwa.
Uwase Louise yagize ati “Icyo badufasha, ni ibibazo by’ihohoterwa ku bana b’abakobwa n’amakimbirane mu ngo ku bagore n’abagabo, bakagerageza kuyarwanya kuko byinshi usanga bituma uburere bw’abana bumera nabi. Abakobwa hari ubwo baterwa inda, abazibateye bakazihakana.”
Yasabye ko bakorerwa ubuvugizi, hakajya hapimwa ibizamini harebwa uwateye umukobwa inda (ADN) mu buryo bworoshye kandi n’abagabo bagifite imyumvire yo guharika no guhohotera abagore bakayizibukira
Nyirankumi Espèrance we yagize ati “Bageze mu Nteko Ishinga Amategeko, bakomeza kuvuganira abagore bagakomeza guhabwa uburenganzira bwabo kandi n’abagabo bahakana abana, icyo kibazo bakagirkurikirana bagaca n’ubuharike.”
Mu migabo n’imigambi y’abakandida, bavuze ko nibatorwa, bazashyiraho amategeko ashyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuboneza urubyaro, gutora no kwemeza ingengo y’imari ishorwa mu bikorwa by’iterambere n’ibindi.
Kandida Depite Nyinawase Jeanne d’Arc, yavuze ko azakora ubuvugizi, uburyo bwo gupima ADN bukoroshywa.
Ati “Ibiciro bya ADN biracyaremereye umuturage. Mu buryo bwiza bwa Guverinoma hakwiye kurebwa uko twakora ubuvugizi mitiweri de santé ikaba yakwishingira amafaranga yo kuyipimisha.”
Yanavuze ko hakwiye kubaho “kwigisha umuryango gusubira ku ndangagaciro nyarwanda. Umwana agakura atinya icyaha kandi n’umuhohotera itegeko rikamuhana. Umwana wagize icyo kibazo ntatereranwe kugira ngo arindwe ihungabana.”
Uyu mukandida yanijeje abaturage b’aka Karere kubakorera ubuvugizi, ibibazo bikunze kuvugwa ku musaruro w’ibirayi bigakemuka binyuze mu gukora igenamigambi ry’ubuhinzi ryuzuzanya n’iry’ubucuruzi.
Kandida Depite Tuyishime Vestine, wari usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, yavuze ko azakora ubuvugizi, politiki n’ingamba zo kuboneza urubyaro bikanozwa kuko kubyara benshi ariyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango.
Intara y’Uburengerazuba ifite abakandida bahagarariye icyiciro cy’abagore 38, ku wa 4 Nzeri 2018 bazatorwamo batandutu bazayihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO