Mu kiganiro na Brut Afrique cyasohotse ku wa 5 Gicurasi 2026, Perezida Nguesso yatangaje ko u Rwanda na RDC ari inshuti za Congo kandi ko abayobozi babyo ari abavandimwe be.
Yagize ati "Byombi ni ibihugu by’inshuti. Abayobozi b’ibihugu byombi ni abavandimwe banjye kandi nzakomeza gusigasira umubano mwiza uri hagati yacu. Bombi tuvugana twisanzuye."
Nguesso yavuze ko ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC bitabiraga umuhango w’irahira rye wabaye tariki ya 16 Mata 2026, yaganiriye na bo, bemeranya gukora ibishoboka kugira ngo amahoro aboneke mu karere.
Ati "Wabonye ko natumiye Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame mu irahira ryanjye. Bombi baraje. Navuganye na bo, kandi tuzakora ibishoboka kugira ngo tugarure amahoro kubera ko dukeneye amahoro n’umutekano muri aka karere ka Afurika yo hagati."
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye mu mpera za 2022 biturutse ku rugamba rwatangijwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ibi bihugu byombi bikomeje ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane bifitanye, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kamena 2025, byagiranye amasezerano y’amahoro, mu Ukuboza byongeraho ay’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu.
Ibiganiro bihuriza abahagarariye u Rwanda na RDC i Washington muri Amerika bishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Leta ya Qatar yashoboye guhuriza Perezida Kagame i Doha muri Werurwe 2025.
Muri Gashyantare 2025, Perezida Nguesso yatangaje ko ibiganiro byonyine ari byo byakemura ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC, mu gihe ibihano byo byatuma gikomeza gukururuka.
Ati "Mu gihe cy’amakimbirane, buri ruhande rugaragaza ikibazo cyarwo, ariko dutekereza ko icyiza ari ugutangiza ibiganiro mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nta kibazo na kimwe ibihano ntibyigeze bikemura."
Perezida Nguesso yatanze ubu butumwa ubwo ibihugu by’i Burayi byari bikomeje gukangisha u Rwanda kurufatira ibihano, birushinja gufasha ihuriro AFC/M23; ibirego rwateye utwatsi kenshi.
Ibi bihugu byirengagije ikibazo u Rwanda rumaze igihe kinini rugaragaza, cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC, unafashwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!