Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya Colorado rwari ruherutse kwambura Trump uburenganzira bwo kwiyamamariza uyu mwanya, rusobanura ko azira imyigaragambyo yateje ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 6 Mutarama 2021.
Nk’uko CNN yabitangaje, Umunyamabanga wa Leta ya Maine, Shenna Bellows, na we kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023 yambuye Trump uburenganzira bwo kwiyamamariza uyu mwanya, abishingiye ku ruhare Trump yagize mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora mu 2020.
Uyu muyobozi yasobajuye ko ari we wa mbere ufashe iki cyemezo mu bubasha bwe nk’Umunyamabanga wa Leta, ariko ko impamvu bitari byarigeze bibaho ari uko nta wundi mukandida wigeze agira uruhare mu myigaragambyo y’urugomo nka Trump.
Ati “Demokarasi irubahirizwa. Ndabizi ko nta Munyamabanga wa Leta wigeze yambura umukandida wa Perezida amahirwe yo kwiyamamaza ariko nta wundi mukandida ku mwanya wa Perezida wigeze agira uruhare mu myigaragambyo y’urugomo.”
Bellows yakomeje ati “Indahiro yanjye yo kubahiriza Itegekonshinga iza imbere ya byose kandi umurimo wanjye ushingiye ku mategeko y’amatora yo muri Maine ni ukumenya niba abakandida bashaka kwiyamamaza bujuje ibisabwa kugira ngo bagere ku myanya bifuza.”
Umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Trump, Steven Cheung, yatangaje ko ibyakozwe ari umugambi w’aba-Démocrates wo kubuza Trump kwiyamamaza.
Ati “Aba-Démocrates muri Leta z’ubururu [iziganjemo abayoboke b’iri shyaka] bari kwambura abatora b’Abanyamerika uburenganzira bwabo, bari kugerageza gukura binyuranye n’Itegeko Nshinga izina rya Perezida Trump mu biyamamaza.”
Guhera kuri uyu wa 28 Ukuboza, uruhande rwa Trump rufite iminsi 20 yo kujuririra icyemezo cy’uyu muyobozi mu rukiko rwo muri Leta ya Maine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!