Bari mu birori aho Donald Trump n’umugore we Melania Trump bakiriye Perezida Xi Jinping, n’umugore we Peng Liyuan ku meza, mu birori byabereye muri White House ku wa 24 Nzeri 2026, mu ruzinduko Perezida w’u Bushinwa yagiriye muri Amerika.

Iyi nyoni ishushanya imbaraga, ukwishyira ukizana n’ubwigenge bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Trump yahiyaye Xi ubwo uyu muperezida wa Amerika

Trump yavuze ko iki gishushanyo kigaragaza umwuka w’ubwisanzure no gutumbagira k’ubushongore n’ubukaka bya Amerika. Trump yavuze ndetse ko we n’umugore we Melania Trump bagize uruhare mu ikorwa ryacyo.

Impano nk’izi ziri mu bigize umuco w’ububanyi n’amahanga, aho ibihugu bikoresha impano nk’uburyo bwo kubaka umubano hagati y’abayobozi, nubwo rimwe na rimwe zishobora kuzana imbogamizi bitewe n’agaciro cyangwa ubutumwa ziba zitwaye.

Umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga, Daniel Kritenbrink, wahoze ari umudipolomate wa Amerika yamaze imyaka isaga 30 akorera cyane mu bihugu byo muri Aziya, yabwiye BBC ko nubwo Trump na Xi baganira ku bibazo bikomeye bireba ibihugu byombi, hakomeza kubakwa umubano hagati yabo nk’abantu.

Ati “Bagiye kuganira ku bibazo byose bigoye, ariko uko byagenda kose na bo ni abantu. Ni yo mpamvu umubano wabo bwite ufite icyo usobanuye. Guhana impano ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize uwo mubano.”

Kritenbrink yavuze ko umubano wihariye hagati y’abayobozi ari ingenzi cyane kuri Xi Jinping, ndetse awufata nk’ikintu gifasha gukomeza umubano w’ibihugu byombi, kuko urenga ibihugu byose ukaba wagira ingaruka ku Isi.

Ku rundi ruhande, Xi Jinping na we yatangaje ko u Bushinwa bugiye kohereza ‘panda’ ebyeri mu nyubako yororerwamo inyamaswa iri i Atlanta muri Amerika. Panda ni inyamaswa ikomeye mu Bushinwa, isobanura amahoro, ubucuti no kwifurizanya ibyiza.

Xi yavuze ko panda zabaye intumwa y’ubucuti hagati y’Abashinwa n’Abanyamerika, Ati “Mu minsi mike panda ebyiri, Ping Ping na Fu Shuang, zizagera mu rugo rwazo rushya muri Zoo Atlanta, zihure n’Abanyamerika.”

Perezida Xi Jinping kandi yanatangaje gahunda izafasha Abanyamerika 100.000 kujya kwiga mu Bushinwa mu myaka itanu iri imbere.

Inama ya Trump na Xi ibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhangana mu ikoranabuhanga rya AI, ndetse nyuma y’intambara y’ubucuruzi yari imaze igihe hagati yabyo.

Perezida Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa na Amerika bikwiye kugira uburyo bushya bwo gukorana kugira ngo ibyo bihugu byombi bigire uruhare mu gukemura ibibazo by’isi iri guhinduka.

Xi yavuze ko nk’ibihugu bifite ububasha ku rwego mpuzamahanga, u Bushinwa na Amerika bikwiye gukora nk’ibihugu bifite inshingano zo guteza imbere amahoro n’iterambere ku isi.

Muri ibyo birori hari abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku isi, barimo Elon Musk uyobora Tesla, Tim Cook uyobora Apple, Sam Altman uyobora OpenAI na Jensen Huang uyobora Nvidia.

Mbere y’ibirori, Trump yavuze ko we na Xi bateye intambwe zikomeye cyane ku bibazo bireba ibihugu byombi.

Xi Jinping na we yavuze ko yifuza ko ibigo by’Abashinwa bikorera muri Amerika bifatwa mu buryo buboneye, asaba ko habaho uburyo bwo guhangana mu bucuruzi budaheza.

Trump yahaye Xi igishushanyo cya kagoma
Trump yahaye Xi igishushanyo cya kagoma
Trump na Xi biyemeje kunoza umubano wa Amerika n'u Bushinwa
Trump na Xi biyemeje kunoza umubano wa Amerika n'u Bushinwa
Trump n'umugore we na Xi Jinping n'umugore we ubwo bari bageze ahabera ibirori
Trump n'umugore we na Xi Jinping n'umugore we ubwo bari bageze ahabera ibirori