Ibi Tshisekedi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye n’ushinzwe itumanaho mu biro bye Tina Salama, basubiza ibibazo byabajijwe n’abaturage.
Tshisekedi yabajijwe impamvu yanze guca umubano n’u Rwanda ashinja gufasha M23, mu gihe nyamara uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu yirukanywe mu gihugu.
Nubwo Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC yirukanywe, imirimo ya ambasade yaba iy’u Rwanda muri RDC n’iya RDC mu Rwanda iracyakomeje ndetse ubucuruzi n’urujya n’uruza ku mipaka y’ibihugu byombi birakorwa.
Perezida Tshisekedi umaze iminsi asabira u Rwanda ibihano aho anyuze hose, yavuze ko yasanze nta mpamvu yo guca umubano kuko abaturage aribo bahababarira.
Ati “Abanyarwanda ni abavandimwe, ntabwo mbona impamvu twaca umubano nabo. Aba baturage bazahora ari abaturanyi bacu, kuki twaca umubano nabo? Ntabwo byaba byumvikana. Hari abamaze gushyingiranwa, hari ubucuruzi, ntabwo rero byashoboka. Wasanga wicishije abantu inzara n’ubukene kubera umuntu umwe.”
Tshisekedi avuga ko azakomeza gushyira igitutu ku Rwanda akoresheje dipolomasi ku buryo rufatirwa ibihano, ngo nibyanga nibwo azakoresha imbaraga.
Ati “Intambara izaba amahitamo ya nyuma ahubwo tuzakomeza gusaba umuryango mpuzamahanga ko wafatiraho ibihano u Rwanda rirwanga kuva ku butaka bwa Congo.”
Ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gufasha M23 rumaze igihe rubihakana ndetse yaba icyo gihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga ibishyigikiye, nta bimenyetso simusiga bagaragaza byemeza niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo.
Raporo y’impuguke za Loni iherutse yashinje Ingabo za Congo (FARDC) gukorana no gufasha FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntabwo Congo yigeze ibihakana ndetse umwaka ushize Tshisekedi yavuze ko azakorana n’uwo ari we wese ugamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, bamaze iminsi mu myiteguro yo guhura na Tshisekedi ngo abafashe mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda ni ishyiga ry’inyuma ku mibereyeho y’abatuye u Burasirazuba bwa Congo
Kubera ibikorwa remezo bike, igice cy’uburasirazuba bwa Congo nta buryo gifite bwo kugerwaho n’ibicuruzwa biturutse mu bindi bice by’isi uretse kwiyambaza ibihugu byegeranye birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda.
Ibi bihugu kubera ko bifite inzira zigera ku byambu nka Mombasa na Dar es Salaam, nibyo Congo yishingikiriza ngo ibashe kubona ibicuruzwa bikenerwa n’abatuye mu ntara za Kivu y’Amajyepfo ndetse n’iy’Amajyaruguru.
U Rwanda rwo biba umwihariko kuko byinshi mu bikomoka ku matungo n’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byanyuze mu nganda byoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo, niho bituruka.
Kuri ubu Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo ibone ibicuruzwa mvamahanga nk’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi, u Rwanda niyo nzira yizewe kuko iyavaga muri Uganda ica muri Bunagana, isa nk’idakora neza kubera ko ako gace kamaze igihe mu bibazo by’umutekano muke kuva M23 yakubura imirwano.
Imibare y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya mbere cya 2023 yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko RDC iri mu bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa. Ibicuruzwa byoherejweyo bifite agaciro ka miliyoni $44.32.
Ntabwo RDC igaragara muri iyi raporo nka kimwe mu bihugu bya mbere u Rwanda ruvanamo ibicuruzwa byinshi.
Umupaka wa Rubavu uhuza ibihugu byombi mbere y’umwuka mubi waje hagati y’ibibugu mbyombi, ni umwe mu yanyuragaho abantu benshi ku munsi ku mugabane wa Afurika, aho nibura abasaga 90,000 bahanyuraga mu bikorwa by’ubucuruzi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!