Ku bakuru b’ibihugu bari bategerejwe kuvuga imbwirwaruhame zabo kuri uyu wa Kabiri, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu b’imbere.
Mu mbwirwaruhame y’iminota hafi 40, Tshisekedi yibanze ku mahoro n’umutekano bimaze imyaka isaga 28 byarabaye ingume mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Nubwo igihugu cye kimaze iyo myaka gihanganye n’imitwe kuri ubu igera ku 130, umutwe witwaje intwaro Tshisekedi yibanzeho ni M23 imaze amezi atatu yigaruriye umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka na Uganda.
Ni umutwe Leta ya Congo yakunze gushinga ko ufashwa na Leta y’u Rwanda, mu gihe abawugize bo bagaragaza ko icyo bashaka ari uko Leta ya Congo yubahiriza ibyo basezeranye mu 2013 n’ubu bitarashyirwa mu bikorwa.
Tshisekedi mu nteko rusange ya Loni, yongeye kwikoma u Rwanda, avuga ko ari rwo ntandaro y’ibibazo byose by’umutekano igihugu cye kimazemo igihe.
Yagize ati “Bamwe mu baturanyi bacu batwitura gufasha imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu. Nibyo turi kubona kuri ubu ku kibazo cy’u Rwanda, aho birengangije amategeko mpuzamahanga, bongeye muri Werurwe uyu mwaka gutera RDC.”
Tshisekedi yifashishije raporo iherutse y’impuguke za Loni mu Burasirazuba bwa Congo, yavuze ko bafite ibihamya by’uko u Rwanda rwafashije M23 haba mu bikoresho no kuyiha ingabo.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko u Rwanda rwanafashije M23 guhanura indege y’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco), indege yaguyemo abantu umunani barimo abanya-Pakistan batandatu, Umurusiya umwe n’umunya-Serbia umwe.
Tshisekedi ati “Uruhare rwa Leta y’u Rwanda ntabwo rukwiriye kuba rukigibwaho impaka kubera ubuzima bubi abavandimwe bacu babayemo mu duce twigaruriwe n’u Rwanda na M23.”
Ibi birego byo guhanura indege Tshisekedi avuga, yaba Loni ntaho yigeze ifata umwanzuro ugaragaza ko indege yayo yahanuwe na M23 ndetse n’uwo mutwe wabihakanye wivuye inyuma mu gihe ntaho u Rwanda rwigeze rugaragazwa muri icyo kibazo.
Umugogo mu jisho rya Tshisekedi….
Perezida Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi mu ntangiriro za 2019, intego ya mbere yahaye abanye-Congo ni ukurandura imitwe yitwaje intwaro isaga 130 ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Icyo M23 ntabwo yari yakabyukije umutwe nyuma y’amasezerano yasinyanye na Leta ya Congo mu 2013, yari igitegereje ko ashyirwa mu bikorwa.
Mu myaka ine Tshisekedi amaze ku butegetsi, nta mutwe n’umwe mu yo yahasanze yigeze abasha gutsinda kuko na ADF ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba yananiranye kugeza n’ubu kandi igisirikare cya Congo (FARDC) cyarahawe umusanzu n’ingabo za Uganda.
Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza muri Kamena 2022, igisirikare cya Congo FARDC na ADF ari bo bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kuko nka ADF yagaragaye mu bikorwa 451 naho FARDC ikagaragara mu bikorwa 416, mu gihe M23 yagaragaye mu gikorwa kimwe.
Bivugwa ko Tshisekedi yifashisha u Rwanda nko kwihisha ikimwaro cyo gutsindwa ku byo yari yemereye abaturage mu gihe habura umwaka umwe ngo yiyamamarize manda ya kabiri.
Raporo y’impuguke za Loni nayo yagiye hanze hutihuti muri Kanama uyu mwaka, uruhande rumwe ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko ku rundi igashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano na M23.
Nk’ibisasu byarashwe mu Kinigi muri Gicurasi uyu mwaka, raporo igaragaza ko byatewe ku itegeko ryatanzwe n’umusirikare wa FDLR wari kumwe n’ingabo za Congo.
Uruhare rwa Congo mu gushyigikirwa FDLR rwagarutsweho na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, Anthony Blinken mu ruzinduko aherutsemo mu Rwanda na Congo, aho yasabye ko bihagarara.
Ati “Iyo bigeze kuri FDLR, yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda, ndetse igahabwa ubufasha buturuka ku buyobozi, twumvise ubufatanye bw’ingabo za Congo na FDLR. Iki kibazo nakiganirije Perezida muri Congo, kandi dukomeje gusaba ko iyo nkunga ihagarara, kimwe ko n’inkunga ihabwa M23 yahagarara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, icyo gihe yavuze ko umutwe wa FDLR ariwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n’ibirego bya Congo by’uko u Rwanda arirwi nyirabayazana.
Ni umutwe wakomeje gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Jenoside, ukomeza kwibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC, bituma hageda hakuka imitwe irimo M23, igamije gufasha abaturage kwirwanaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!