00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Impuguke muri politiki yagaragaje uruhare rwa Lecointre muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 July 2017 saa 01:56
Yasuwe :

Nyuma y’aho François Lecointre agizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, impuguke muri politiki, Jacques Morel yagaragaje uruhare rw’uyu musirikare mukuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko yari umwe mu basirikare bari mu Rwanda mu gihe cya ‘Opération Turquoise’.

Tariki ya 20 Nyakanga 2017, nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyize François Lecointre ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa asimbuye Gen Pierre de Villiers wari weguye nyuma yo kutemera ibijyanye no kugabanya ingengo y’imari igenewe igisirikare.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru l’Humanité, Jacques Morel, impuguke kuri politiki y’u Bufaransa muri Afurika yagarutse ku ruhare rwa Lecointre muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari mu Rwanda muri ‘Opération Turquoise’.

Morel yavuze ko Lecointre yari capitaine mu ngabo zirwanira mu mazi, akaba mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe segiteri ya Gisovu, imwe mu zari zigize icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Yagize ati” Nk’uwari uhagarariye ingabo, yakoranaga bya hafi n’Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi(rwa Gisovu), Alfred Musema, umwe mu bateguye Jenoside mu Bisesero.”

Yakomeje avuga ko hari ibimenyetso bifatika birimo n’ibaruwa Lecointre yandikiye Musema yagaragajwe ubwo yaburanishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwamukatiye gufungwa burundu.

Muri iyi baruwa yanditswe kuwa 18 Nyakanga 1994, Lecointre yamenyeshaga Musema ko agiye kwimukira mu yindi segiteri, ibintu bigaragaza ko bari bafitanye umubano wihariye, mu gihe yakabaye yaramukozeho iperereza kugira ngo atabwe muri yombi kubera uruhare rwe mu kwica Abatutsi.

Hari kandi ngo n’ibaruwa yamwandikiye kuri iriya tariki amusobanurira ibijyanye n’ibikorwa byo gutabara abana b’Abatutsi bari barihishe mu ngo z’Abahutu, ndetse n’uburyo byakorwaga n’ijoro nta n’amatara bacanye mu rwego rwo kwirinda ko interahamwe zararaga zigendagenda zibabona.

Morel yagize ati” Ni ikimenyetso cy’uko Abafaransa baretse interahamwe zigakorera ubwicanyi mu gace byari byemejwe ko karinzwe kuva muri Nyakanga. Aha hantu hari umutekano wizewe ku nterahamwe kuko zashobora gukomeza ubwicanyi zidafite impungenge ko zigabwaho igitero na FPR. Mu by’ukuri, umugaba mukuru w’ingabo mushya yashyigikiraga abakoze Jenoside mu Rwanda.”

Yanagarutse kandi kuri Perezida Macron, avuga ko mu bigaragara ashaka gutera ikirenge mu cya Jean-Yves Le Drian wahoze ari minisitiri w’ingabo, wakoze ibishoboka byose ngo ahishire uruhare uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse agashimangira ko ibyo bakoze bikwiye kubatera ishema.

Yagize ati” Nyamara impapuro zashyizwe hanze n’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko mu 1998 zigaragaza ibitandukanye. Igisirikare cy’u Bufaransa cyagize uruhare rugaragara. Turi mu kinyoma ndengakamere. Ikindi kandi Umugaba mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa, Grégoire de Saint-Quentin, ni umwe mu bageze bwa mbere ahaguye indege yari itwaye perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, ubwo yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994.”

Morel yavuze ko kuri Afurika ishyirwaho rya Lecointre risobanuye ko ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa kuri uyu mugabane bizajya biba bigamije kongera kwigaruria ibihugu mu bundi buryo.

Yakomeje agira ati “Emmanuel Macron asobanura ko ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa muri Sahel birimo ubutumwa bwa Barkhane buyobowe na Gen. Bruno Guilbert wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije guhangana n’iterabwoba no kugarura umutekano mu gihe ababiyoboye bakoranye n’abicanyi ruharwa. U Bufaransa buzabaho neza nibucyura ingabo zabwo ziri muri Afurika.”

Jacques Morel ni n’impuguke muri Politiki y’u Rwanda ndetse akaba ari na we wanditse igitabo ’’La France au coeur du Génocide des Tutsi (2010)” kigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

François Lecointre wagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, yavuzweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages