00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwaciye amarenga yo kongera gufunga umupaka n’u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 December 2023 saa 11:08
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yemeje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wongeye kuzamba, aca amarenga ko ashobora gufata icyemezo cyo kongera gufunga umupaka bihuriyeho.

Ibi yabihamije kuri uyu wa 31 Ukuboza 2023 ubwo yagezaga ku Barundi ijambo risoza uyu mwaka.

Ndayishimiye yatangaje ko nyuma y’aho RED Tabara igabye igitero muri Gatumba tariki ya 22 Ukuboza, “ikica abasivili 22”, yasubiriye mu ijoro ryakeye rishyira tariki 31 Ukuboza 2023.

Ati “Turangije umwaka turi mu gahinda kadasanzwe kuko u Burundi bwongeye guhekurwa n’abicanyi bo mu mutwe w’iterabwoba RED Tabara ufite icyicaro mu gihugu cy’u Rwanda.”

Perezida w’u Burundi yatangaje ko ibihugu byombi byari bimaze igihe biganira ku buryo bwo kuwurandura, gusa ngo yasanze u Rwanda rwaramuryaryaga.

Ati “Mu bijyanye no kurandura uwo mutwe w’iterabwoba, twari tumaze igihe tuganira n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda ngo turebe ko bakwikubita agashyi, bakabashyikiriza ubutabera bw’u Burundi ariko twaraye tubonye neza ko ibyo twaganiriye kwari ukudusuka ‘inkori’ ku maso, ahubwo bagumye babaha uburyo bwose bukwiye kugira ngo batwubire.”

Ndayishimiye yagaragaje kwicuza ko u Burundi bwafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda mu Kwakira 2022, ateguza ko agiye gufata ingamba ahamya ko zizarinda Abarundi ibitero bya RED Tabara.

Ati “Ibyo twiyemeje ni uko tugiye gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b’u Burundi ntibakomeze kwicwa bunyamaswa n’ibyo birara. Dusabye Abarundi bose guhagarara kigabo kuko umutwe w’iterabwoba usasiwe by’ukuri mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda.”

Nubwo Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha RED Tabara, rwo ruherutse kubihakana rugaragaza ko ari urwitwazo dore ko uwo mupaka RED Tabara yifashisha igaba ibitero ugabanya u Burundi na Congo.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ashobora kongera gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages