00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Kagame byabaye intero ya Tshisekedi mu kwiyamamaza: Inshuro umunani yateye ibuye ku karere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 December 2023 saa 07:06
Yasuwe :

Kuva Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangira ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, amaze kuvuga u Rwanda inshuro zitabarika, arushinja kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Byatangiriye kuri Stade ya Martyrs i Kinshasa tariki ya 19 Ugushyingo 2023 ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida uhagarariye ihuriro ‘Union Sacrée’ rigizwe n’amashyaka arimo UDPS ryashinzwe na Se.

Uwo munsi yabwiye Abanye-Congo bari bateraniye muri iyi Stade ko ubwo mu 2019 yajyaga ku butegetsi, yageragaje ibishoboka birimo kwegera Perezida Paul Kagame, agamije kugira ngo RDC n’u Rwanda byongere bibane neza, ariko ngo rwarahindukiye, rutera igihugu cyabo, rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda ari umwicanyi, kandi ko hari abakandida bahanganye badashobora kuruvuga ndetse asaba baturage be kwirinda abo bakandida.

Yagize ati “Mumenye ubwenge kandi mube maso. Muzabamenya mute? Muzababaze izina ry’umwanzi uri kutwicira abavandimwe na bashiki bacu mu Burasirazuba, ikizaberekana, ntabwo bazamumenya.”

Tariki ya 23 Ugushyingo yiyamamarije mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema, asaba Abanye-Congo kwitondera abakandida bahanganye kuko ngo bafashwa na M23 na yo ifashwa n’u Rwanda.

Ati “Mwitondera abakandida bafashwa na ba gashakabuhake bifuza ko dushyikirana n’abaterabwoba ba M23 kugira ngo binjire mu gisirikare; ikintu mpora ndwanya.”

Uyu mukandida yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Gemena mu Ntara ya Sud Ubangi tariki ya 25 Ugushyingo, yongera kuvuga ko hari abakandida badashobora kuvuga u Rwanda; igihugu ahamya ko cyabateye.

Muri Gemena, Tshisekedi yavuze ko “RDC ni igihugu cyacu, tugomba kukirinda, tukakirinda abakandida b’amahanga. Niba mushaka kubamenya, biroroshye. Mubabaze uwateye Congo, nibatababwira beruye ko ari u Rwanda na Perezida warwo, muzumva byihuse ko ari abakandida bashyigikiwe n’abanyamahanga.”

Uyu mukandida Tshisekedi afitiye ubwoba nta wundi, ni Moïse Katumbi usa n’umuteye igitutu. Ni umugabo udatinya kumubwiza ukuri ko ibibazo byose Congo ifite bituruka ku bushobozi buke bwa Tshisekedi, ndetse akizeza abanye-Congo ko natorwa, azashyira imbere ubusugire bw’icyo gihugu no guhagarika intambara zabaye akarande.

Tshisekedi afitiye ubwoba Katumbi kuko afatwa nka kizigenza mu batavuga rumwe na Leta, agashyigikirwa n’ibikorwa yakoze ari Guverineri wa Katanga, ikipe ye ya TP Mazembe imaze kubaka ibigwi muri Afurika n’ubukire bwe budashidikanywaho, bumubashisha kugera hose mu gihugu yifashishije indege ze bwite. Byose byiyongeraho abatavuga rumwe na Leta bandi barimo Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe bamushyigikiye.

Mu mujyi wa Boende mu Ntara ya Tshuapa, Tshisekedi yahageze tariki ya 27 Ugushyingo 2023, yongera gushyira u Rwanda mu kanwa avuga ko igihugu cyabo cyatewe n’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu abanzi bacu bagerageje gushyira abakandida babo ku butegetsi. Mwabamenya mute? Mu gihe babibwira, muzababaze muti ‘umushotoranyi w’abavandimwe bacu mu Burasirazuba bwa RDC ni nde?’ Muzimenyera ubwanyu ko abo bakandida badashobora kuvuga izina ry’ushotora igihugu cyacu.”

Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda ageze i Lubumbashi tariki ya 5 Ukuboza. Icyo gihe yabwiye abari bateraniye aho ko u Rwanda nirudahagarika gufasha M23, ngo ruzamubona.

Ati “Nabwiye umuyobozi wabo ko arekeraho, ko ibyago yateje muri Congo bihagije, kandi ko nabikomeza azatubona.”

Ku ya 7 Ukuboza ubwo Tshisekedi yiyamamarizaga mu Mujyi wa Kalemie, Intara ya Haut-Lomami, yavuze ko hari abakandida bashaka kugurisha RDC, abo bakaba badashobora kuvuga u Rwanda na Perezida Kagame.

Byafashe intera tariki 8 Ukuboza, ubwo Tshisekedi yavugaga amagambo y’ubushotoranyi karundura, abadipolomate bo babyita ‘amakosa akomeye’ muri dipolomasi.

Uyu mugabo utagaragaza icyo yakoze ngo Abanye-Congo bagihereho bamuha manda ya kabiri, yabaye nk’ukora u Rwanda mu jisho, agereranya Perezida Paul Kagame na Adolf Hitler wayoboye Jenoside yakorewe Abayahudi.

Yagize ati “Ngiye kubwira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler, afite gahunda yo kwagura [igihugu], musezeranyije ko azarangira nka Adolf Hitler.”

Tshisekedi yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi haba ku Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’Abanye-Congo bamaze guhaga uburyo kwiyamamaza kwe atagaragaza imigabo n’imigambi, ahubwo akitwaza u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje iterabwoba rya Tshisekedi k’u Rwanda ryiyongera ku bindi bikorwa yagiye akora mu bihe bitandukanye, agamije guhisha intege nke z’ubutegetsi bwe no kunanirwa kurinda umutekano w’igihugu cye.

Tshisekedi ntiyashyizwe bukeye bwaho u Rwanda rwagarutse mu kanwa ke, ubwo yiyamamarizaga i Goma kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2023.

Yabwiye abatuye i Goma biganjemo abavuye mu byabo bahunze imirwano y’ingabo za Leta (FARDC) na M23, ko intambara amaze imyaka ibiri atarahagarika azayihagarika nibongera kumutora, kuko ahanganye n’u Rwanda.

Ati “Ndabizeza ko urugamba rugomba gukomeza, kandi ko ndabasezeranya ko tuzambura iki gihugu abaterabwoba ba M23 boherejwe n’umuyobozi wabo wababaje Abanye-Congo kuva kera. Mpanze amaso ubufasha bwanyu kugira ngo urugamba rukomeze.”

Abasesenguzi nk’umunya-Uganda Andrew Mwenda, bagaragaza ko kuba Tshisekedi yifashisha amagambo nk’aya yikoma u Rwanda mu gihe yiyamamaza, bizamubera nka ka karenze umunwa karusha ihamagara mu gihe yaba atorewe manda ya kabiri, kuko muri dipolomasi bizamuvuna kongera kwiyegereza u Rwanda n’ibindi bihugu bikamubona nk’umuntu uhubuka.

U Rwanda rugaragaza ko Congo aho guhangana n’ibibazo byayo igerageza uko ishoboye ikabitwerera abandi, kugeza aho yiyemeje kunywana no gukorana n’imitwe nka FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tshisekedi ubwe yivugiye ko azakora ibishoboka byose agakuraho ubutegetsi mu Rwanda ndetse muri uyu mwaka yagerageje guhura n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga barimo Padiri Thomas Nahimana na Gasana Eugene wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni usigaye akorana na RNC.

Ni mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, bigakubitiraho kugenda kw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zanzwe na Congo izishinja kwanga kuyifasha kurwanya M23.

U Rwanda na Perezida Kagame bigaruka kenshi mu kwiyamamaza kwa Tshisekedi kurusha ibikorwa yakoreye cyangwa azakorera abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages