00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rushyigikiye ko imirwano ihagarara bwangu muri Minembwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 June 2026 saa 10:34
Yasuwe :

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije gushyigikira ko imirwano yafashe intera ndende mu bice birimo Komini Minembwe ihuza Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihagarara bwangu.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kamena 2026, ahahuriye intumwa z’u Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo na Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zasuzumaga uko amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu mwaka ushize yubahirizwa.

Izi ntumwa zahuriye muri Komite y’Ubugenzuzi izwi nka JOC zagaragaje ko zihangayikishijwe cyane n’imirwano yafashe intera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Minembwe, n’ingaruka ibitero bya drones biri kugira ku basivili zirimo impfu, inkomere n’ubuhunzi.

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ugenzura Minembwe kuva mu 2017 n’ihuriro AFC/M23 bimaze iminsi bishinja ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo kugaba ibitero muri iyi komite, byifashishije ibikoresho birimo intwaro ziremereye na drones.

Byagaragaye ko intego ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari rifite ari ugufata Minembwe, kuko Umuvugizi waryo muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yigeze gutangaza ko iyi komini yafashwe, ariko ntibyari byabaye kuko abasirikare babo basubijwe inyuma.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Saa munani z’igicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2026, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryarashe ibitaro bikuru bya Minembwe rikoresheje drones, aharimo ahavurirwa abana.”

Kanyuka yakomeje ati “AFC/M23 irahamagarira Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga kuba abahamya b’ibyaha by’intambara Leta ya Kinshasa iri gukorera abaturage b’abasivili.”

Abitabiriye inama ya JOC bumvikanye ko kubahiriza agahenge bikenewe byihuse kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa RDC, ibitero birimo ibyifashisha drones bihagaragara.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko RDC yatanze amakuru y’ibikorwa byayo byo gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda na rwo rutanga ay’ibikorwa byo gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko u Rwanda na RDC byemeranyije kubahiriza amasezerano y’amahoro byasinye tariki ya 27 Kamena 2025 ajyanye no gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Iti “DRC n’u Rwanda byumvikanye guhosha umwuka mubi vuba, cyane cyane muri Minembwe, bikanakoresha ijambo bifite ku mpande zose ziriyo kugira ngo ibi bigerweho.”

Iri tangazo rivuga ko u Rwanda na RDC byumvikanye gushyigikira ko urwego ruhuriweho ruvuguruye ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM+) rutangira akazi, impande zihanganye zikarwubaha.

Kubera ko hari urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM) rwashyizweho n’amasezerano y’amahoro ya Washington rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo, u Rwanda na RDC byumvikanye kurwifashisha mu gusangira amakuru y’iperereza, bikajya binafata imyanzuro y’ibikorwa bigomba gukurikiraho.

Ibiganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC na AFC/M23 bifatwa nk’ibitaratanze umusaruro kubera ko imyanzuro hafi ya yose yafatiwemo irimo guhagarika imirwano no guhererekanya imfungwa itigeze yubahirizwa uko yakabaye.

Akenshi, AFC/M23 yatunze urutoki Leta ya RDC, iyishinja ubushake buke bwo kubahiriza iyi myanzuro, inagaragaza ko abahuza n’umuryango mpuzamahanga babibona ariko ntibigire icyo bibikoraho.

Binyuze muri JOC, u Rwanda na RDC byemeye gutanga umusanzu wose kugira ngo ibiganiro bya Doha bikomeze kugeza birangiye, binemeranya kubahiriza ingamba zubaka icyizere zirimo kwirinda amagambo y’ubushotoranyi.

Ingabo za Leta ya RDC zimaze iminsi zarakajije ibitero muri Minembwe
Twirwaneho na AFC/M23 bishinja ingabo za Leta ya RDC kwibasira abasivili n'imitungo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages