00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje ko RDC itifuza ko akavuyo kari mu Burasirazuba bwayo karangira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 April 2023 saa 01:34
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete yavuze ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa na Guverinoma ubwayo, ndetse isa n’itifuza ko birangira.

Yabitangaje muri iki Cyumweru ubwo mu kanama k’Umutekano ka Loni haganirwaga ku ruzinduko intumwa z’ako kanama zagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 9 na 12 Werurwe uyu mwaka.

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri Loni, Georges Nzongola-Ntalaja yongeye gushinja u Rwanda, avuga ko ari rwo rutuma umutekano mu Burasirazuba utaboneka kubera gushyigikira M23.

Yasabye ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni gushyira igitutu ku Rwanda, kugira ngo rusabe M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma.

Ubwo Ambasaderi Claver Gatete yari ahawe umwanya, yavuze ko umutekano muke ukomeje muri icyo gice cya Congo uterwa n’ubushake buke bwa Politiki no kuba abayobozi ba Congo bashaka ko ako kavuyo kagumaho, mu nyungu zabo bwite.

Amb Gatete yavuze ko nubwo abaturage aribo bakomeje kubabazwa n’ingaruka z’umutekano muke, Leta yo bisa nk’aho ntacyo biyibwiye, ahubwo ibifata nk’iturufu yo gushaka amajwi no kwigizayo abatavuga rumwe na Leta mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Ati "Guverinoma ya Congo yanze kubahiriza gahunda zose zigamije amahoro zemejwe n’akarere, ahubwo itiza umurindi ubugizi bwa nabi ibinyujije mu mvugo z’urwango, gukorana n’imitwe y’inyeshyamba n’abacanshuro, ngo bayifashe kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta, FARDC".

"RDC niyo itiza umurindi ubugizi bwa nabi ndetse igaharanira ko ibyagezweho bisubira inyuma."

Guhera mu mpera z’umwaka ushize, hagiye haba ibiganiro bitandukanye birimo ibya Luanda na Nairobi bigamije guhosha umwuka mubi no kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, nubwo bike aribyo byashyizwe mu bikorwa.

Mu byasabwaga harimo gushyira intwaro hasi kwa M23 no kuva mu duce yari yafashe kugira ngo yemererwe kujya mu biganiro na RDC, gusaba indi mitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi, guhagarika imikoranire y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zirimo na FDLR n’ibindi.

Ambasaderi Gatete yavuze ko uruhande rwa Congo rwakomeje kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro yafashwe.

Yavuze ko hari uduce twinshi M23 yagiye ivamo, mu gihe hatarageramo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngo ziducunge, Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakatujyamo, bitandukanye n’ibyemejwe mu biganiro bitandukanye.

Ati "Kugira ngo bizambe byose, Guverinoma ya RDC yageze aho ishishikariza abantu kwishyiramo ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO. None se muri make RDC ishaka iki? Si amahoro cyangwa umutekano w’abaturage bayo cyangwa uw’akarere."

Ku bijyanye no kuba Congo ishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasirazuba, Ambasaderi Gatete yagize ati "Kuba RDC yaranze kubahiriza uburyo bwose bwo kugarura amahoro, ikanga gucyura impunzi zayo, igakorana n’abacanshuro ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, bigaragaza neza ko iki kibazo hari abagifitemo inyungu za politiki, batitaye ku baturage ndetse n’umubano mwiza n’ibindi bihugu."

Amb Gatete yavuze kandi ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufatanye bukomeje bwa FDLR na FARDC, aho igisirikare cya Congo cyiyiha intwaro n’ibindi bikoresho kandi ari umwe mu mitwe yafatiwe ibihano na Loni.

Ati "U Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo n’abaturage barwo ibitero biturutse hirya y’imbibi."

Yongeye kandi gutabariza Abatutsi b’Abanye-Congo bakomeje kugirirwa nabi bazizwa abo ari bo, isi yose irebera, mu gihe bigaragara ko "biganisha kuri Jenoside."

Ambasaderi Gatete yavuze ko abayobozi ba RDC batifuza ko akavuyo kari mu Burasirazuba karangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages