Tariki ya 6 Kanama 2025, ibi biro bizwi nka OHCHR byatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa “M23, ushyigikiwe n’abagize ingabo z’u Rwanda” hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga wishe abaturage bagera kuri 319 mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, ubwo bari mu masambu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa 11 Kanama yagaragaje ko ibi birego nta bimenyetso bifitiwe kandi ko kubigereka ku ngabo z’u Rwanda bidakwiye ndetse binatuma icyizere OHCHR ifitiwe gishidikanywaho, uburyo ishakishamo amakuru na bwo bukibazwaho.
Iti “Gushyira RDF muri ibi birego hashingiwe ku mpamvu zitumvikana ntabwo bikwiye kandi bituma icyizere cya OHCHR n’uburyo ikoresha bishidikanywaho.”
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Colonel Willy Ngoma, na we yamaganye ibi birego, agira ati “Nta n’ubwo dushobora kubaga inkoko cyangwa ihene y’Umunye-Congo. Turi ingabo z’abaturage kandi ni bo dukorera. Ubuzima bw’umuturage turabwubaha. Tumena amaraso yacu kugira ngo dutabare, tunarinde aba baturage."
OHCHR ishinje ingabo z’u Rwanda uruhare muri ubu bwicanyi, mu gihe iki gihugu na RDC biri muri gahunda yo gukemura amakimbirane bifitanye hashingiwe ku masezerano y’amahoro byasinye tariki ya 27 Kamena 2025.
Ni mu gihe kandi Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byumvikanye ko bizagirana ibiganiro bigamije kugera ku masezerano y’amahoro, hashingiwe ku mahame ngenderwaho byashinyiye muri Qatar tariki ya 19 Nyakanga.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibirego bya OHCHR bishobora guhungabanya gahunda y’amahoro yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Hagendewe ku makuru y’ibihuha
Tariki ya 25 Nyakanga 2025, ihuriro ryitwa CVAR (Collectif des victimes de l’agression rwandaise) rivuga ko rigizwe n’abagizweho ingaruka n’icyo bita “ubushotoranyi bw’u Rwanda”, ryatangaje ko M23 iherutse kwica abantu barenga 200 mu buryo bubabaje, muri gurupoma ya Binza iherereye muri teritwari ya Rutshuru.
Nyuma y’iminsi itandatu, ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC (BCNUDH) ryatangaje ko mu ntangiriro z’uko kwezi umutwe witwaje intwaro wa M23 wishe abantu 169 barimo “Abahinzi b’Abahutu”, bicishwa imihoro n’imbunda.
Tariki ya 6 Kanama, OHCHR yifashishije amakuru yahawe na BCNUDH, atangaza ko M23 yishe abasivili 319 hagati ya tariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga mu midugudu ine yo muri teritwari ya Rutshuru, barimo abagore 48 n’abana 19.
Umuryango African Facts uharanira gutangaza amakuru y’ukuri, wabajije Perezida wa CVAR, Patient Komayombi, niba ari we wahaye BCNUDH amakuru y’ibanze ku bwicanyi buvugwa, asubiza ati “Yego. Twabatungiye urutoki, badusaba kubahuza n’abantu bariyo. Ibyo twatangaje ni 80% kuko abantu bakomeje kwicwa muri Binza kugeza uyu munsi.”
Komayombi yasabwe urutonde rw’abantu bishwe, asubiza ko atarubona bitewe n’uko abarwanyi ba M23 ari bo bagenzura Binza. CVAR na yo ntiri hafi ya Rutshuru kuko ibiro byayo biherereye mu mujyi wa Beni, mu ntera y’ibilometero bigera kuri 300.
Hari amafoto make agaragaramo imirambo Komayombi yari afite. Yoherereje uyu muryango, bigaragara ko harimo imirambo y’abantu 13 barimo abagabo 11 ndetse n’abagore babiri.
Yamuhaye kandi video yo “ku wa 15 Nzeri” yumvikanamo umuntu uvuga Igiswahili ati “Aha turi ni muri Busesa. Inyenzi zishe abantu. Zabakase amajosi. Bishwe ku munsi wabanjirije ejo. Uyu muhanda wuzuye imirambo”.
Nubwo Komayombi yagaragaje ko iyi video yafashwe muri Nyakanga 2025, African Facts yakoze igenzura, isanga yarafashwe tariki ya 15 Nzeri 2024. Perezida wa CVAR yabajijwe impamvu ibihe bidahura, asubiza ati “Bishoboka ko mwabyumvise nabi kandi hari urujijo."
CVAR igizwe na bande?
Ihuriro CVAR ryashinzwe n’abavuga ko baharanira uburenganzira bw’Abahutu muri teritwari ya Rutshuru mu ntangiriro za 2023. Akenshi mu matangazo yaryo, rigaragaza ko Abanye-Congo b’Abatutsi bateye RDC kandi ko bafite umugambi wo kwica abahasanzwe kugira ngo bature ku butaka bwabo.
Umwe mu banyamuryango b’imena b’iri huriro, Héritier Donald Gashegu, ni Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Nyatura CMC ugizwe n’abarwanyi b’Abahutu bakomoka muri Rutshuru na Masisi. Nyatura ni ihuriro ryashinzwe na FDLR mu 2010 kugira ngo ijye iyifashisha nk’izindi mbaraga.
Nyatura n’indi mitwe igizwe n’Abahutu nka APCLS bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi aho bava bakagera. Abarwanyi b’iyi mitwe bakoresha cyane Igiswahili, bumvikana bita Abatutsi “Inyenzi”.
Théoneste Bahati Gakuru na Barthelemy Sibomana Mushati na bo ni abanyamuryango ba CVAR. Muri Nzeri 2024, Leta ya RDC yari yarabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi, ibashinja ibyaha birimo ubwicanyi, gushimuta n’iyicarubozo, bakoranye na Jean-Claude Habyarimana Mbitsemunda uzwi nka Jules Mulumba, akaba umwe mu bakomeye muri Nyatura CMC.
Icyemezo gishakisha Gakuru na Sibomana cyasohowe icyo gihe n’ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. African Facts yabonye kopi yacyo.
Komayombi yatangaje ko Gakuru yigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CVAR ariko ngo yareguye. Yihakanye kandi Gashegu ndetse na Sibomana, ati “Ntibigeze baba abanyamuryango ba CVAR ariko kubera ko ibikorwa byacu ari ibya bose, nta we twabuza kubyitabira.”
Amashusho n’amafoto byabonywe n’uyu muryango bigaragaza ko aba bose ari abanyamuryango b’iri huriro, nubwo Komayombi abihakana. Nka Gashegu yumvikanye kenshi avugira iri huriro.
Akanama k’urubyiruko muri Rutshuru kazwi nka CTJR (Conseil territorial de la jeunesse de Rutshuru) na ko tariki ya 3 Kanama kasohoye itangazo gashinja M23 kwica abantu 296 muri Binza. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wako, Patient Twizere Sebashitsi.
CTJR na CVAR bikorana bya hafi kuko mu mwaka ushize, aya mahuriro yombi yahurije abanyamuryango bayo mu mujyi wa Goma, asaba umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gukuriraho ibihano Jules Mulumba n’Umuyobozi wa Nyatura CMC, Dominique Kamanzi Ndaruhutse alias Domi.
FDLR mu myambaro ya gisivili
FDLR na Nyatura CMC byagiye kwisuganyiriza muri Binza, kuva mu mpera za Mutarama ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma. Aho ni ho bitegurira ibitero, bikanahashakira imibereho kuko birahinga, bigasoresha abaturage, bikanacuruza.
Abatuye muri Binza basobanura ko iyo abarwanyi ba FDLR na Nyatura CMC bagiye mu masambu, baba bambaye imyambaro ya gisivili ariko bafite intwaro. Kubatandukanya n’abaturage biragoye.
Muri iki gihe, FDLR na Nyatura CMC birashinjwa kwica abaturage bikekaho gukorana na M23, bikabangiririza imitungo. Urugero rwa vuba ni urw’inzu zigera kuri 20 iyi mitwe iherutse gutwika mu gace ka Kizimba gaherereye muri Rutshuru tariki ya 10 Nyakanga.
M23 imaze iminsi ihanganiye na FDLR na Nyatura CMC mu bice bitandukanye bya Rutshuru. Mu cyumweru gishize, yasabye abatuye mu bice bitandukanye bya sheferi ya Bwito mu gihe kitarenze iminsi itanu, kugira ngo imirwano ihanganyemo n’iyi mitwe itazapfiramo abasivili.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!