Minisitiri Nsengimana yagiriye uruzinduko muri Ghana ku wa 10 Mata 2026.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko muri uru ruzunduko, Nsengimana yashyikirije John Dramani Mahama ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda “busaba Ghana gushyigikira kandidatire y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya.”
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru ya OIF muri manda ya 2027-2030 azabera mu nama itaha y’Abaminisitiri bagize uyu muryango tariki 15-16 Ugushyingo muri Cambodge.
Ibikorwa byo gutanga kandidatire bizarangira ku wa 15 Gicurasi. U Rwanda rwatanze Mushikiwabo nk’umukandida, aho aramutse atowe azayobora manda ya gatatu.
Kugeza ubu, abandi bamaze gutangaza ko baziyamamaza harimo Umunya-Romania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.
Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri RDC wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!