Byose byaje byiyongera ku ngaruka zatewe n’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na RDC, mu gihe iyo ntara ariyo ibyumva cyane kuko igice kinini cyacyo gikora kuri Congo.
IGIHE yaganiriye na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François agaruka kuri ibi bibazo.
IGIHE: Intara y’Iburengerazuba ni imwe mu zibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa gatanu, bamwe mu baturage bahaburira ubuzima abandi bava mu byabo. Ni ibiki bimaze gukorwa mu gufasha abasizwe iheruheru?
Habitegeko: Nibyo mu minsi ishize twahuye n’ibiza bitwara ubuzima bw’abaturage, byangiza imitungo, byangiza ibikorwa remezo ariko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabaye hafi abaturage.
Ubu tumaze gusanira abo byashobokaga. Imiryango hafi 500 ubu yamaze gusanirwa. Twasaniraga abafite inzu ziri aho gutura ariko zagizweho ingaruka bitewe n’uko imeze.
Ikindi cyakozwe ku basenyewe cyangwa ababa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, abo nabo twashatse aho twabimurira, amasite yamaze kuboneka ndetse ubu igikurikiye ni ukubatuza kandi leta izabishyiramo imbaraga nk’uko bisanzwe.
Abakodesherejwe, twabakodeshereje amezi atatu dutekereza ko imishinga yo kubimura yaba itangiye, ariko nyuma y’ayo mezi babaye batarubakirwa kandi badafite ubushobozi bizongera biganirweho kandi bafashwe.
Tukiri mu bibazo, Komite nyobozi na Njyanama ya Rutsiro biherutse guseswa. Intandaro yabyo yabaye iyihe?
Muri Rutsiro hari harimo ibibazo byinshi. Mu birombe by’imicanga byagiye bigaragazwa n’ubugenzuzi butandukanye yaba ubw’intara bwakozwe inshuro zirenze imwe, hagaragazwa ibibazo birimo bagombye gukemura no guha umurongo.
Harimo ibyo gutanga ibyangombwa ku batujuje ibisabwa, gutinda gusubiza abantu, kwimana ibyangombwa. Ni byinshi twabagaragarije nk’urwego rw’intara. Twarabibashyikirije ariko ntibyakosorwa. N’izindi nzego zagiye zigenzura nk’Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bose bagenda bagaragaza ibibazo byari birimo.
Raporo zirahari z’ubugenzuzi zikubiyemo ibibazo byinshi cyane byagiye bigaragaramo kandi ukabona ntibishaka gukosoka. Hari ibibazo bitakemukira rimwe ariko icyo nakwizeza abatwumva ni uko biri mu nzira yo gukemuka.
Iyi dosiye y’imicanga izina ryanyu nka Guverineri ryavuzwemo cyane. Byagenze gute?
Icyo navuga nanjye nagiye mbibona cyane mu itangazamakuru, gusa igitangaje ni uko ari umwe wavugaga gusa muri ba rwiyemezamirimo benshi. Ntabwo njye nigeze murenganya, nta n’aho twigeze duhurira. Uwo rwiyemezamirimo yari afitanye ibibazo n’akarere, njyewe abo nagiraga inama ni inama njyanama, ni nabyo mpererwa ububasha n’amategeko.
Inama njyanama yagiye ifata ibyemezo bitari byo. Guverineri rero asuzuma ibyemezo byafashwe n’inama njyanama, akareba ko byubahirije amategeko.
Uriya ntabwo yari yujuje ibisabwa. Icyo atari yujuje muri dosiye ye kandi cyanagaragajwe n’akanama kabishinzwe, yaburagamo icyemezo cy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari kibifitye ububasha yaba banki cyangwa ubwishingizi.
Icyo nicyo nasobanuriraga inama njyanama nticyumve, ariko atari ukutacyumva ahubwo bafite ibindi ngira ngo bashaka. Ibyo twamwakaga biteganywa n’amategeko, twaramubwiraga ngo nagende yuzuze ibisabwa aze bisuzumwe n’inzego zibishinzwe.
Ubu bigeze he?
Hari itsinda ryavuye ku rwego rw’igihugu riri kudufasha kugira ngo ibintu byongere bijye ku murongo ndetse hatagira na serivisi zimwe abaturage babura. Ni igisubizo kurusha uko byari bimeze mbere.
Intara y’Iburengerazuba ifite igice kinini gikora kuri RDC, igihugu kitabanye neza n’u Rwanda: Umwuka mu baturage umeze ute?
Imihahiranire hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo ntabwo ihagaze neza si nka mbere. Ubundi twahahiranaga cyane, aho rero haziyemo igitotsi biturutse ku buyobozi bwa Congo, byatangiye banga ko hasubizwaho jeton [zifashishwa mu kwambuka umupaka] kandi mu nama twari twakoreye i Rusizi n’Abanye-Congo nibo ubwabo bari babyisabiye.
Barongera bati ’amasaha yo gufunga umupaka ubu tubishyize saa cyenda’, urumva abantu gukorera ku gitutu kandi mbere twarakoraga n’amasaha akuze, ibyo nabyo biba ikibazo.
Igikomeye cyane rero ni uguhohotera n’abantu. Hari abantu benshi bajya bajyayo bakaza bahohotewe. Urumva niba bahohotera umuturage wabo bamwita ngo ni Umunyarwanda cyangwa se avuga Ikinyarwanda, ibaze ibyo bakora babonye Umunyarwanda […] Kubera izo ngorane zose ntabwo navuga ko imihahirane imeze neza gusa imipaka ntifunze, abantu baragenda, ibicuruzwa bikambuka ariko nta bwisanzure buhari nko mu gihe cya mbere.
Ku Burundi ho byifashe bite?
U Burundi tubanye neza cyane ndavuga ku rwego rwacu rw’Intara. Dufitanye umubano mwiza n’abantu ba Cibitoke, turahahirana, turavugana, turakorana no mu nama tujya turahuza.
Bamwe mu baturage b’i Burundi bashakaga gufasha abagizi ba nabi baturutse muri Congo, ubuyobozi bwabo bwarabihagurukiye ku buryo babihanije ko umuntu uzafatwa agemurira aba bagizi ba nabi, abaha imiti cyangwa se abereka inzira, uwo ubuyobozi buzamufatira imyanzuro. Icyo rero twaracyishimiye kandi ubona ko nta kibazo dufitanye n’Abarundi.
Haba hari imishinga mishya yo kwitega mu Burengerazuba?
Nko mu kirwa cya Gihaya buriya hari ishoramari ryanditse rya miliyoni 53 z’amadolari zizubakwamo hoteli. Muri Nkombo naho hari indi hoteli igiye kubakwa ya miliyoni 7 z’amadolari, izubakwa na Grand Legacy, hari n’indi mishinga ikiri kwigwaho.
Hari imishinga myinshi igiye iteganyijwe cyane cyane hari ijyanye n’amahoteli azubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, inzu z’ibiruhuko, imikino yo mu mazi …
Intara yacu ifite amahirwe akomeye cyane mu bukerarugendo, ubu igikomeye cyane ni uko Leta ikomeza gushyiraho ibikorwaremezo by’ibanze.
Dushaka no kubyaza umusaruro iki kiyaga cya Kivu ku buryo hari gutegurwa ko hakubakwa ibyambu. Dufite ubu icyambu cya Rubavu kigiye kuzura, icya Rusizi kigiye kubakwa, hari ikindi giteganijwe hano muri Karongi dufite n’icya Nkora.
Ibyo rero n’ibivuga ko twifuza kubyaza umusaruro aya mazi tugateza imbere ubwikorezi bwo mu mazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!