Kuri ubu abayobozi basigaye basabana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye. Kubera guhura kenshi no kuganira ndetse no gufatanya mu iterambere ry’igihugu, abaturage ntibagitinya abayobozi, abasirikare n’abapolisi uretse ko babubaha.
Abayobozi b’u Rwanda muri iki gihe bahagurukiye gutanga urugero rwiza mu bikorwa bitandukanye.
Ni kenshi Perezida wa Repubulika yitabira Umuganda rusange n’amaboko ye agafata isuka agahinga, igitiyo agatiyura itaka ndetse akanafata umwiko n’imbaho y’amazi akubaka.


Aka ya mvugo ko umwera uvuye ibukuru bucya wakwiriye hose, abayobozi mu nzego zitandukanye ntibagisiba Umuganda.
Tariki ya 27 Gashyantare habaye ibikorwa bitandukanye by'umuganda, aho Abadepite bitabiriye umuganda mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bagatunda amabuye yo kubaka uruzitiro rw'uwo Murenge.
Abasenateri bo bitabiriye Umuganda bifatanye n’abaturage kubaka umuhanda wa Kabare mu Karere ka Kayonza
Mu bikorwa by’Umuganda Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yakunze kugaragara afatanya n’abaturage mu kurandura ibishyitsi.
Hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bagikerensa ibikorwa by’Umuganda n’iterambere byagejeje ku Rwanda ku iterambere rufite ubu.
Bimwe mu bikorwa byagezweho kubera Umuganda harimo kubaka amashuri, kubakira abatishoboye inzu zo guturamo n’ibindi binyuze mu bufatanye bw’abaturage mu Muganda.
Urugero rudakwiye n’aho mu Karere kamwe Gitifu w’Umurenge yigeze gukubita umuturage amuziza ko yikoreye amatafari make, undi na we akamusubiza ko 'nibura we yabashije kuhagera ariko umugore wa gitifu yibereye mu buriri'.
Dore amwe mu mafoto agaragaza uko abayobozi bakunze kwitabira umuganda









Ibitekerezo 0