Ni umwe mu bafatwa nk’abadipolomate bakomeye Amerika yagize mu kinyejana cya 20, gusa agafatwa nk’umunyagitugu n’umugambanyi watyaje politiki y’ubunyamaswa ya Amerika, yo guteza akavuyo mu bihugu byinshi ku nyungu z’icyo gihugu, hatitawe ku bihumbi by’inzirakarengane bihatakariza ubuzima.

Muri rusange imbaraga za Kissinger muri politiki mpuzamahanga yazishyize cyane ku bihugu byo muri Aziya n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, agira uruhare mu kwenyenyegeza intambara ya Vietnam n’Abanyamerika nubwo yashimiwe ko yagize uruhare mu kuyihagarika.

Uyu mugabo wapfuye kuri uyu wa Gatatu afite imyaka ijana, ashinjwa uruhare mu gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu mu bihugu nka Pakistan, Cambodia, Chile n’ahandi.

Nubwo Kissinger yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki ya Amerika mu ruhando mpuzamahanga, aho kuri we Amerika yagombaga gukora igishoboka cyose inyungu zayo zikajya imbere hatitawe ku byangirika, Afurika ntiyigeze igaragara ku isonga mu byari bimuraje ishinga.

Ni nayo mpamvu mu mashakiro yose ya Internet n’ibitabo byanditswe, bigoye kubona icyo yaba yarakoze mu gihe cye ngo Afurika itere imbere, uretse kwitambika abaharaniraga ubwigenge mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Angola n’ahandi, ngo batabona ubwigenge bakayoboka Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti Amerika yari ifitiye ubwoba icyo gihe.

Ukurikije Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Kissinger, ibihugu bito nk’u Rwanda byo bisa nk’ibitarabagaho mu maso ye.

Donald Easum wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika na Afurika, yigeze kwandika igitabo agaragaza ko Kissinger yasuzuguraga cyane abahagarariye Afurika muri Loni no muri Amerika.

Hari inyandiko yashyizwe hanze n’urubuga WikiLeaks, yanditswe n’Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika tariki 18 Mutarama 1975, yasubizaga ubusabe bwa Ambasade za Amerika mu Rwanda n’u Burundi.

Izo ambasade zagaragazaga ko u Rwanda n’u Burundi bikeneye inkunga ya Amerika mu bijyanye n’ubukungu, kugira ngo birusheho kubaka umubano uhamye no guteza imbere umubano wabyo na Amerika.

Mu gusubiza, ibiro bya Kissinger byavuze ko intambwe y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ari nziza ariko ko bigoye ko Amerika yabyivangamo itanga inkunga mu by’ubukungu kuko inyungu zayo muri ibyo bihugu ari nke.

Amerika yagaragaje ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi icyo gihe wari mu nzira nziza, nta cyizere ko wari guhora gutyo kubera ubwumvikane buke bw’abahutu n’abatutsi, no kuba izo Leta zombi zarayoborwaga n’abaturuka mu bwoko butandukanye.

Icyo gihe u Rwanda rwayoborwaga na Juvénal Habyarimana, Umuhutu wari ushyize imbere politiki y’ivangura riheza Abatutsi, mu gihe mu Burundi hari Perezida Michel Micombero, umusirikare waturukaga mu bwoko bw’Abatutsi.

Kuri Kissinger na Amerika ye, yumvaga ko gufasha izo Leta zombi bishobora kuyibera ingorabahizi kuko isaha n’isaha zashoboraha gushwana.

Iyo nyandiko ya Amerika igira iti “Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi waba ubaye mubi, Amerika yakwisanga rwagati mu makimbirane idafitemo inyungu ifatika. Umwanzuro ni uko icyiza twakwirinda kwishora muri iyo nzira.”

Amerika yatangaje ko izakomeza gufasha u Rwanda n’u Burundi binyuze mu miryango mpuzamahanga y’iterambere “ari nayo isanzwe ifite ubunararibonye n’inyungu.”

Nubwo u Burundi bwari buyobowe na Leta ya Micombero yashinjwaga Jenoside yakorewe Abahutu mu 1972, mu gihe iya Habyarimana mu Rwanda yashinjwaga kuburabuza Abatutsi no kubaheza mu byiza by'igihugu, icyari kiraje Amerika ishinga ni uko nta nyungu na mba babonaga muri ibyo bihugu byombi kurusha amabi byakoraga.

Kissinger yarinze ava ku buyobozi bw’ububanyi n’amahanga bwa Amerika politiki y’icyo gihugu ku bihugu bya Afurika itarahinduka ndetse isa n’iyakomeje gutyo kugeza magingo aya. Muri make, asa nk'uwacuze politiki mpuzamahanga ya Amerika muri Afurika, ikigenderwaho kugeza magingo aya.

Ni gake cyane Afurika igaragara muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Afurika cyangwa ngo uwo mugabane uwusangeho ishoramari rifatika ry’abanyamerika nkuko bimeze ku bindi bihugu byateye imbere.

Major Joe Bruhl wahoze mu ngabo za Amerika, umwaka ushize yanditse igitekerezo mu kinyamakuru Waron The Rocks ko Amerika ibona Afurika nk’ikibazo igomba guhangana nacyo, aho kuba umufatanyabikorwa igomba gukorana na we.

Ibyo bituma Afurika iha agaciro gakomeye ibihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya, biyibona nk’amahirwe y’ishoramari aho kuba ikibazo.

Inkuru bijyanye: Kissinger; umudipolomate w’imena wa Amerika, umwicanyi kabombo wabambye Afurika

Kissinger yashyize imbere politiki yirengagiza Afurika mu gihe cye nk'umujyanama mu by'umutekano n'ushinzwe ububanyi n'amahanga
Kissinger yashyize imbere politiki yirengagiza Afurika mu gihe cye nk'umujyanama mu by'umutekano n'ushinzwe ububanyi n'amahanga