Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço, yahereye ku guhuza u Rwanda na RDC binyuze mu biganiro byabereye i Luanda. Icyo gihe umuryango mpuzamahanga wagaragazaga impungenge z’uko ibi bihugu bishobora kujya mu ntambara yeruye, kandi ko ishobora no gufata intera, igakwira akarere kose.
Gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukemura ibibazo byatumye AFC/M23 ifata intwaro no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ni zo ngingo z’ingenzi zaganiriwe i Luanda kuva mu 2022 kugeza mu mpera za 2024.
Ubwo ibi biganiro byari bikomeje, AFC/M23 yagaragaje ko na yo ikwiye kubyitabira mu buryo butaziguye kubera ko ibibazo byayo byari mu biganirwaho. Byatumye Perezida Lourenço yakira intumwa zayo i Luanda, zimusobanurira impamvu zidakwiye guhezwa muri iyi gahunda.
Tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa za Angola zagejeje kuri Guverinoma ya RDC icyifuzo cya AFC/M23 cyo kugirana na yo ibiganiro bitaziguye, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, abitera utwatsi.
Ibiganiro byarakomeje, tariki ya 31 Ukwakira 2024 abashinzwe umutekano n’iperereza ku ruhande rw’u Rwanda na RDC bemeranya ku iteganyabikorwa ryo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi rizwi nka ‘CONOPS’. Yari intambwe nziza yatangaga icyizere ko amahoro agiye kuboneka nyuma y’imyaka myinshi.
Gahunda yagombaga gukurikiraho ni ugusinya amasezerano y’amahoro mu Ukuboza 2024, ariko bigakorwa mu gihe Leta ya RDC yari kuba yemeye kugirana na AFC/M23 ibiganiro bitaziguye nk’uko yabisabwe na Angola nyuma yo kumva abahagarariye uyu mutwe bagiye i Luanda.
Mu nama yahuje intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC, Kayikwamba na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, bahujwe n’itsinda rya Angola ryari riyobowe na Minisitiri Tete Antonio, Abanye-Congo banze ibyo kuganira na M23 bashingiye ku itegeko bari bamaze guhabwa na Perezida Félix Tshisekedi.
Igikorwa cyo gusinya amasezerano y’amahoro cyari guhuza Perezida Paul Kagame, Tshisekedi na Lourenço tariki ya 15 Ukuboza 2024 cyahise gihagarara, icyakoze mu rwego rwo kujijisha, Tshisekedi afata indege, ajya i Luanda agamije kwerekana ko yari afite ubushake, kandi mu gikari yamaze gusubiza inyuma intambwe yari yatewe.
Muri Gashyantare 2025, ubwo Lourenço yari agiye gutangira kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko yiyambuye inshingano y’ubuhuza, asobanura ko yabitewe n’akazi kenshi kamutegereje, ariko indi mpamvu ikomeye yari uko nta musaruro yabonaga ibiganiro bya Luanda byatanze.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yafashe inshingano y’ubuhuza, asimbuye Lourenço, na we ashyigikirwa na AU. We ntiyahuye n’akazi gakomeye kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar byahise byinjira muri ibi bibazo byizeye ko hari ibyo bizahindura.
Leta ya RDC yari yarimye amatwi Lourenço yemeye kuganira na AFC/M23 bitaziguye ariko bigahuzwa na Qatar. Ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Doha kuva muri Werurwe uwo mwaka, byimurirwa i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026 kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubwo AFC/M23 yari imaze gufata Umujyi wa Uvira, Tshisekedi yoherereje Lourenço ibaruwa, amusaba inkunga y’abasirikare bo kumufasha guhangana n’iri huriro. Tariki ya 14 Ukuboza, Perezida wa RDC yigiriye i Luanda ariko asubizwa ko igisirikare kidashobora gukemura aya makimbirane.
Lourenço abonye agiye kuva ku buyobozi bwa AU, yatangiye gutegura uburyo yakongera guhuza Abanye-Congo kugira ngo bakemure ibibazo biri hagati yabo, hatabayeho guheza uruhande urwo ari rwo rwose.
Perezida wa Angola yaganiriye n’abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC kugira ngo bamugezeho ibyifuzo by’uko ibiganiro by’Abanye-Congo bikwiye kumera, cyane ko hari ibyo bari bamaze umwaka bategura. Tshisekedi na we yamusanze i Luanda inshuro eshatu mu 2026, babiganiraho.
Icyo Angola yashakaga ni uko ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo byari kubera hanze ya RDC kandi ikabiyobora nk’uruhande rutabogamye. Muri Mutarama, yohereje Minisitiri Tete Antonio i Kinshasa kugira ngo ageze kuri Tshisekedi iki cyifuzo mu buryo bw’inyandiko, ariko ataha atabonye igisubizo.
Tariki ya 14 Gicurasi, Tshisekedi yohereje i Luanda intumwa esheshatu zari ziyobowe na Sumbu Sita Mambu ushinzwe ibijyanye n’ibiganiro by’amahoro, zimenyesha Lourenço ko ibiganiro bihuza Abanye-Congo bitazabera mu mahanga kandi ko Leta ya RDC ari yo izabitegura, inabiyobore.
Tshisekedi, abinyujije mu ntumwa ze, yamenyesheje Angola ko uruhare yagira muri ibi biganiro ari rumwe; kuganira n’Abanye-Congo badashaka kujya i Kinshasa kubera impungenge z’umutekano wabo, ibyifuzo byabo ikabishyikiriza Leta ya RDC kugira ngo ibyigeho.
Nyuma y’iki gisubizo, Perezida Lourenço yafashe icyemezo cyo gukura Angola muri gahunda zigamije gufasha Abanye-Congo gukemura amakimbirane ari hagati yabo, ishinja Leta ya RDC kutubahiriza ibyo yemeye.
Nta n’intumwa Angola yohereje mu biganiro byateguwe na AU bigamije gusuzuma intambwe zatewe ziganisha akarere mu mahoro, yabereye i Lomé muri Togo tariki ya 7 n’iya 8 Kamena 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!