00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umugambi wa Tshisekedi wo kwibasira u Rwanda mu nama ya Afurika n’u Bufaransa wapfubye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 May 2026 saa 08:33
Yasuwe :

Ku munsi wa nyuma w’inama ya Afurika n’u Bufaransa yabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 11-12 Gicurasi 2026, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuye muri Uganda igitaraganya, afite umugambi wo kongera kwibasira u Rwanda nk’uko yabigenje kenshi ubwo yabonaga amahirwe yo kubikora.

Abari muri Uganda mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’abandi babikurikiye kuri internet baratunguwe, kuko batekerezaga ko nk’abandi bakuru b’ibihugu, Tshisekedi arangiza ibi birori, agasubira i Kinshasa, ariko we ntiyashakaga ko inama y’i Nairobi irangira atayibonetsemo.

Tariki ya 12 Gicurasi, Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yatangaje ko Perezida wabo atagiye i Nairobi kwivovota, ahubwo ko yagiye gusaba abantu guhagarika guceceka mu gihe igihugu cyabo kimaze imyaka 30 gikorerwamo ubwicanyi “kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda”.

Nyuma y’iminsi ibiri iyi nama irangiye, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa RDC, Farah Muamba Kayowa, tariki ya 14 Gicurasi yatangaje ko igihugu cyabo cyitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, kandi ngo cyasabye abantu kudakomeza guceceka ku bwicanyi bwakozwe mu myaka 30 “kubera ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ni umwe mu bayobozi bari i Nairobi ubwo habaga iyi nama, yitabira ibiganiro byabaye.

Yatangaje ko ibyatangajwe na Kayowa ari ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko DRC itigeze yitabira ibiganiro byabereye mu nama ya Afurika n’u Bufaransa ku buryo yari gutangiramo ubu butumwa.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko habaye ibiganiro bitatu byayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, byitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abari bahagarariye ibihugu.

Ati “Habaye ikiganiro cya (1) ku nganda zitangiza ibidukikije no ku mavugurura ku ikoreshwa ry’ingufu, (2) ku mavugurura y’inzego mpuzamahanga z’imari na (3) ku mahoro n’umutekano. Byari ibiganiro nyunguranabitekerezo kandi byiza, abakuru b’ibihugu babigiramo uruhare.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye muri ibi biganiro byose, Perezida wa RDC cyangwa umuhagarariye batari bahari kuko intebe yagenewe yarimo ubusa; ibica amarenga ko urugendo rwa Tshisekedi ava muri Uganda ajya muri Kenya rwagoranye.

Yagize ati “Ariko muri ibi biganiro bitatu byose, umwanya wa RDC warimo ubusa! Kubera iyo mpamvu, Kinshasa ntiyashoboye kugira icyo ‘isaba’ cyangwa ngo igire uwo ishinja i Nairobi, ihitamo kwerekana by’ikimenyetso gusa ko Perezida yitabiriye ubwo inama yarangiraga.”

Leta y’u Rwanda yamaganye kenshi ibirego by’ubutegetsi bwa Tshisekedi, igaragaza ko budakwiye kubirwegekaho kandi bizwi neza ko umutekano wazambye muri RDC bitewe na politiki mbi yaremye icyuho cya politiki, imibereho n’ubukungu cyatumye imitwe yitwaje intwaro ivuka, igakora mu bwisanzure.

U Rwanda rwasobanuye ko umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC waremwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) n’Interahamwe bahawe ikaze n’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, bwari bubashyigikiye kugira ngo bazatere igihugu bakomokamo.

FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC kandi iracyafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuyiha ibikoresho n’ubundi bufasha bushoboka kugira ngo ibufashe kurwanya ihuriro AFC/M23, izanashobore kugera ku mugambi wayo.

Tariki ya 12 Gicurasi 2026, Perezida Tshisekedi yitabiriye umuhango w'irahira rya Museveni
Ibirori byo muri Uganda bitarangiye, Tshisekedi yakomereje muri Kenya mu nama ya Afurika n'u Bufaransa yaganaga ku musozo
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byabaye mu nama ya Afurika n'u Bufaransa
Perezida Emmanuel Macron na William Ruto wa Kenya bapfundikiye inama ya Afurika n'u Bufaransa
Tshisekedi yasanze ibiganiro byarangiye, akurikira ijambo ripfundikira iyi nama
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Tshisekedi yagiye muri iyi foto kugira ngo bigaragare ko yitabiriye ibiganiro kandi atari byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages