Depite Izere Ingrid Marie Parfaite ni umwe mu badepite bato bayirimo kuko yavutse mu 1995. Ubu ari kuzuza imyaka 30 y’amavuko.
Abarizwa muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, n’ihuriro ry’Abagize Inteko ishinga Amategeko bashinzwe kurwanya ingengabitekerezo za Jenoside.
Ushobora kwibaza uko yatinyutse ibikorwa bya Politiki kugeza yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yatangiranye na manda ya Gatanu y’abinjiyemo mu 2024, nyuma yo gutsinda amatora y’Abadepite aho yari yiyamamaje mu cyiciro cyihariye cy’abagore.
Uyu mudepite ukiri muto, agiye kumara umwaka mu Nteko Ishinga Amategeko, muri yo yahuye na byinshi byamutunguye bishingiye ku mikorere y’Inteko, uko Abadepite basenyera umugozi umwe, n’uruhare rw’inteko mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Izere Ingrid yasobanuye uko yatinyutse kwinjira mu bikorwa bya Politiki, kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko n’uburyo urubyiruko rukwiye gutinyuka rukagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu.
Ni iki cyagutinyuye kwinjira muri Politiki?
Igihugu cyacu aho cyavuye, urubyiruko ni rwo rwabigizemo uruhare ndetse n’abakoze ibyaha bari urubyiruko.
Urubyiruko rero rushobora gukora ibyiza ariko rushobora no gukora ibibi, twebwe ibyo tureberaho ni ibyiza. Ababohoye igihugu cyacu tugifatiraho urugero bari urubyiruko. Rero naravuze nti ko bakoze biriya, nkanjye ubu ko igihe kigeze ngo ntange umusanzu wanjye ni iki nakora? Ni byinshi twanyuramo ariko buri wese ahitamo bitewe n’umuhamagaro afite.
Byagenze bite ngo wowe winjire muri Politiki?
Ubu ni bwo bigaragara ko ninjiye muri Politiki ariko nayibayemo kuva kera nkiri umwana. Buriya rero ikintu cya mbere ni ugutinyuka ukajya mu ishyaka. Ni byo hari abanyapolitiki batajya mu mashyaka ariko icyiza ni ugutinyuka ukitabira ibikorwa by’ishyaka, ukamenya politiki y’igihugu, aho cyavuye, aho gishaka kugana, ukumva ko ushishikajwe na byo. Ubwo na we ukavuga uti ni iki nakora ngo ntange umusanzu?
Tukirangiza amashuri yisumbuye nagiye mu itorero, batwigisha uburere mboneragihugu, kuva icyo gihe nubwo no mu mashuri abanza hari ibyo twigaga birimo ibijyanye na Politiki, nahise ninjira mu ishyaka [PSD] kandi iyo winjiye mu ishyaka uba uteye intambwe ya mbere.
Kujya mu ishyaka ntabwo bivuze ko ari cyo gikorwa cyonyine, hari na gahunda nyinshi za Leta cyane cyane urubyiruko rudakunda kwitabira, ngira ngo mbashishikarize kujya bazitabira. Ziba zirimo gahunda za Leta, politiki ya leta, imirongo migari yayo biba bivugirwa mu nteko z’abaturage, mu miganda rero aho iyo wisanzemo uba uri mu murongo mwiza.
Mbere yo kwinjira mu Nteko ni iyihe mirimo wabanje gukora?
Nkirangiza amashuri yisumbuye, nahise njya kwiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda niga Ubutabire. Narangije Kaminuza rero ntangira kwigisha iryo somo mu mashuri yisumbuye nigishije imyaka itatu.
Iyo myaka ishize nakoze ikizamini ndagitsinda, njya gukora mu kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA. Aho ni ho navuye njya mu Nteko ishinga Amategeko.
Hari umuntu waguteye imbaraga zo kwinjira muri Politiki?
Buri Munyarwanda wese aba atewe ishema n’Umukuru w’Igihugu cyacu kuko n’umwana usanga aba amuvuga, ndetse ukumva ushaka gutera ikirenge mu cye nk’intore izirusha intambwe. Uba ukora wumva ushaka gukora nka we nubwo utabikora neza nka we ariko nibura ukabiharanira. Rero ni we naraberagaho ariko nanjye ubwanjye nabyiyumvisemo kera.
Nabwiye ababyeyi banjye ko ngiye gutangira kujya mu ishyaka rya PSD kandi babyakiriye neza, ntabwo bigeze banca intege cyane ko ntari ndi gukora ibintu bibi ahubwo barushijeho kuntera imbaraga.
Watinyutse ute kwiyamamariza kuba umudepite?
Twese tuba dukurikiye amakuru, rero naravuze nti igihugu nta muntu n’umwe cyakwima amahirwe, nanjye reka ngerageze. Kandi koko urareba ukabona ibyangombwa ndabyujuje ndagenda ndabitanga ndavuga nti ibisigaye ni ukwigirira icyizere, ngategura ibyo nzabwira inteko itora kugira ngo mbemeze bantore.
Umuntu aba azi ko hari ibyo agiye kubwira Abanyarwanda bakumva koko ko hari ibyo azabagezaho.
Ntabwo wigeze ucika intege mu bihe byo kwiyamamaza ngo wumve wabivamo?
Oya. Ntabwo nacitse intege kuko nari niyemeje kandi narimfite intego ndi bugendereho, naravugaga nti nibyemera ndakomeza nibitanemera ndasubira mu byo nari nsanzwe nkora.
Ubwoba bwo urabugira nk’umuntu uba ugiye kwiyamamaza imbere y’abaturage, ugomba kuvuga wemye kandi bakumva ko uri mu murongo bashaka. Ugira ubwo bwoba kuri site ya mbere, iya kabiri ariko ugera ku ya gatatu utangiye gutinyuka.
Ubwo batangazaga ko uri mu batsinze wabyakiriye ute?
Narishimye cyane! Kuko nabonye ko icyampagurukije nkigezeho, ndavuga nti reka ngende nkore.
Ukinjira mu nteko ni iki cyagutunguye?
Natunguwe n’ibintu byinshi ariko icya mbere ni ukuntu Abadepite bakorera hamwe. Uko turi 80 bwa mbere tujya gutora umushinga w’itegeko, twese twaragiye, uba ubona ubumwe bw’Abadepite. Byarantunguye uburyo dukorera hamwe. No muri komisiyo usanga dukorera hamwe, tukagenda buri wese agatanga igitekerezo cye.
Ntabwo ujya utinya gutanga igitekerezo kubera ko uri muto, watinye abakuru muri kumwe?
Njyewe ntekereza ko imyaka atari yo ikora cyane, ntekereza ko hari icyo ubigiraho, hari icyo baba bakurusha. Rero icyo ukora ni ukubanza kumenya ko hari icyo bakurusha, ukabanza ukiga ukabimenya.
Rero iyo dutanga ibitekerezo tubikora twisanzuye kuko nta hantu bandikaho ko ibitekerezo runaka byatanzwe n’urubyiruko. Iyo turi hariya twese tuba turi Abadepite b’Igihugu.
Iyo ngiye gutanga igitekerezo ndabanza nkareba njyewe ubwanjye icyo icyo gitekerezo kimarira Abanyarwanda, ese kije guhindura ubuzima bwabo mu buryo bwiza?
Umwaka urashize uri mu nteko ni iki wishimiye?
Umwaka ugiye kurangira hari inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko kandi icyo nabasezeranyije ni ukuzikora neza. Rero iyo nicaye nkikorera isuzuma ndabibona ko ndi mu murongo mwiza. Ariko nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze n’iyo waba uri mu murongo mwiza wemerewe gukomeza kurenzaho. Njyewe rero nk’uko nabiseseranyije Abanyarwanda kugeza ubu mba mbona ngenda neza.
Hari imbogamizi waba warahuye na zo muri izi nshingano?
Imbogamizi ya mbere ni iyo yo kuvuga ko ndi muto. Uragera ahantu umuntu akakubwira ngo n’uyu ni umudepite? Ko akiri muto? Hari igihe byaba wajya no kuvuga ukaba uretse ariko bigera aho bikarangira.
Nk’umudepite ubona ute akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko mu gukemura ibibazo by’abaturage?
Ubundi Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira inshingano, itora amategeko, ikanayajyaho impaka, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse no gusura abaturage.
Hari ingendo tugira nk’Abadepite, ariko hari n’ingendo z’Abasenateri.
Ubu umwaka nturashira ariko ubu tumaze gukora ingendo nk’eshatu rusange. Hari abantu rero njya mbona ku mbuga nkoranyambaga bavuga bati Abadepite ntitubabona kandi tujya mu baturage.
Iyo twagiye muri izo ngendo tumenya imibereho yabo, tukagenzura ko bya bikorwa baba baremerewe n’Umukuru w’Igihugu byashyizwe mu ngiro. Ubwo ibibazo batugezaho natwe turabizana bikagezwa kuri Guverinoma.
Nk’Umudepite ubona ari iki cyakorwa ngo ingengabitekerezo ikigaragara no mu rubyiruko ihagarare?
Hari umwenda turimo igihugu, turi aha kuko hari abamennye amaraso ya bo kugira ngo tube tumeze uku. Uwo mwenda dufite ntabwo twanawishyura ngo tuwurangize. Hari ikintu igihugu cyacu cyahisemo cyo kuba umwe, ntekereza rero ko atari Umudepite cyangwa Minisitiri ubishinzwe uzajya kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo buri wese agomba kubigira inshingano ariko cyane cyane urubyiruko.
Buriya urubyiruko rwakora ibibi cyangwa ibyiza, ariko twebwe turi abahanga b’icyiza niba twarahisemo icyiza tugire uruhare mu bumwe bwacu.
Njyewe nshima Imana kuba naravutse kuri Leta y’ubumwe, iyo wumvise amateka y’igihugu cyacu ugakomeza ukareba aho kigeze uricara ugashima Imana.
Ibintu bijya bingora kumva ngo uwavutse nyuma ya Jenoside ni we ufite ingengabitekerezo yayo, kwicara ukabisesengura uba wumva bigoye cyane kubyumva ariko akenshi iyo tugiye mu baturage, batubwira ko ituruka ku ishyiga.
Rubyiruko muhitemo icyiza, ni ubumwe bwacu, ni ubumwe bw’Abanyarwanda. Buri wese arabiharanira ntabwo ari iby’abantu bamwe ni ibyacu twese. Nta muntu n’umwe wifuza kubona igihugu cyacu gisubira aho cyari kiri, ubwo rero buri wese ashyiremo imbaraga kuko afite uruhare agomba gukora kugira ngo n’abazadukomokaho bazagire aho basanga igihugu cyacu.
Amafoto: Habyarimana Raoul
Amashusho: Niyonkuru Olivier na Imanishimwe Daniel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!