Ubusanzwe Umuvunyi Mukuru n'Abavunyi Bungirije bafite ububasha bwo gukora iperereza ku bikorwa byose byerekeye inshingano z'Urwego.

Kubera iyo mpamvu, bafite ububasha bw'ubugenzacyaha. Uru rwego rushobora no kwifashisha izindi nzego, zaba iza Leta cyangwa izigenga mu iperereza rikeneye ubuhanga bwihariye.

Gusa kuri ubu uru rwego mu iperereza rukoresha inyandiko, ubuhamya n’ibisobanuro mu nyandiko ariko nkuko bigenda bigaragara muri Raporo zarwo hari aho babona ibyaha ariko bakabura ibimenyetso bakabishyingura cyangwa bakabishyikiriza Polisi.

Ubwo Umuvunyi Mukuru yari mu Nteko Ishinga Amategeko Depite Gatabazi yasabye ko hajya humvirizwa telefoni z’abantu igihe iperereza ribikeneye, no kongera ingamba mu iperereza rikoresheje ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Iperereza ry’uyu munsi ntirikwiriye kuba iryo gutega ugutwi, cyangwa kumva ngo kanaka yavuze. Rigomba kujyana n’igihe tugezemo, rigomba kuba rikoresha ikoranabuhanga. Ntushobora gukurikirana ruswa uyu munsi udakurikirana abantu ibyo bavuga kuri telefoni, utabakurikirana ngo urebe aho bahurira na ruswa.”

Yongeyeho ko kandi ba Rwiyemezamirimo baka amasoko mu nzego zitandukanye bari mu bakwiye kwitabwaho muri iki gikorwa.

Ati “Rwiyemezamirimo ujya gushaka isoko mu Karere, ibyo avugana na gitifu w’Akarere, ntabwo uzategereza ko umuntu aguhamagara ngo mbonye ruswa mu Karere aka naka. Ntibizabaho. Gusa uciye mu ikoranabuhanga biroroshye kumenya ko harimo ikibazo”

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yavuze ko ibyo Gatabazi yabahaye nk’inama biri mu zindi ngamba bashyizeho, kimwe n’izindi zafasha mu gukusanya ibimenyetso. Ariko yirinze gutangaza izo ngamba zose ndetse n’igihe zizatangira gukurikizwa.

Yagize ati “Ibi byose wagiye uduhamo urugero birimo. Gusa nagirango munyemerere sinjye muri muri byinshi ariko tubirimo kandi mbijeje ko tuzabikora."

Depite Gatabazi asaba Urwego rw'Umuvunyi kujya rwumviriza telefoni z'abantu mu iperereza
Depite Gatabazi asaba Urwego rw'Umuvunyi kujya rwumviriza telefoni z'abantu mu iperereza

[email protected]