Mu mpera z’ukwezi gushize tariki 28 Kamena habayeho igisa n’intsinzi y’ibanze kuri we ubwo urwego rwo hejuru mu butegetsi bw’u Bufaransa ruzwi nk’Inama ya Leta [Conseil d’Etat], rwamwemereraga ko yageza ubusabe bwe ku Rwego rushinzwe kurinda itegeko nshinga [Conseil Constitutionnel].
Ubusabe bwa François Graner bushingiye ku kuba yifuza ko impapuro zikubiyemo amabanga y’abahoze ari abakuru b’igihugu mu Bufaransa, by’umwihariko izirebana n’u Rwanda yo ku ngomba ya François Mitterrand Mitterrand, zashyirwa ahagaragara zose uko zakabaye.
Mbere y’amavugururwa yakozwe mu mwaka wa 2009, abakuru b’igihugu mu Bufaransa bemezaga umuntu runaka bihitiyemo uzajya usabwa uburenganzira mu gihe hari inyandiko zirebana nabo byaba bikenewe ko zishyirwa hanze. Kubasha kugera kuri izo nyandiko z’abakuru b’igihugu bacyuye igihe mu Bufaransa bitangirwa uburenganzira n’umuntu umwe rukumbi uba waremejwe na buri umwe muri abo bakuru b’igihugu. Iyo uyu wemejwe kuzirinda ahakanye ko izo mpapuro zishyirwa ahagaragara, ziguma mu bubiko zidakorwaho mu gihe cy’imyaka 60 nk’uko amategeko y’u Bufarasa abiteganya.
Ku birebana na Francois Mitterrand, yasize ahaye inshingano zo kurinda impapuro z’amabanga yo ku ngoma ye umugore wigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma y’iki gihugu witwa Dominique Bertinotti.
Uyu mugore uzwiho cyane ubukare, ajya akunda kwemera ko impapuro z’amabanga zimwe na zimwe zirebana n’ibindi bikorwa bya Mitterrand hirya no hino ku isi zijya ahagaragara ariko byagera ku mabanga arebana n’imyitwarire y’u Bufaransa mu Rwanda akaba ibamba ku bwo kwirinda ko zimwe mu nyandiko zajya hanze zakwangiza bikomeye isura y’uwahoze ari shebuja [Mitterrand].
Mu byo François Graner ari guharanira ko bihinduka harimo kuba asanga bidakwiye na mba ko umuntu ku giti cye nka Dominique Bertinotti yahabwa uburenganzira bwo gucunga inyandiko zirebana n’ubuyobozi bw’ igihe runaka bwose uko bwakabaye . Asanga ibi binyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO