00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe byaracecetse: Imyitwarire y’ibihugu bya EAC ku ntambara ya Hamas na Israel

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 October 2023 saa 07:45
Yasuwe :

Ibyumweru bibiri birihiritse rwambikanye hagati y’ingabo za Israel n’iz’umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza, nyuma y’igitero gitunguranye uwo mutwe wagabye mu rukerera rwa tariki 7 Ukwakira 2023.

Ingabo za Israel zahise zihimura zitangaza ku mugaragaro ko zinjiye mu ‘ntambara’ na Hamas, kandi ko igomba kurangira uwo mutwe Israel ifata nk’uw’iterabwoba, uranduwe burundu.

Imibare ya Loni yo kuri uyu wa Kane igaragaza ko abaturage ba Israel basaga 1300 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abanya-Palestine basaga 3000 aribo bamaze gupfa. Ni mu gihe kandi ibikorwa remezo byinshi cyane cyane muri Gaza bimaze kuhatikirira.

Ni intambara yongeye gucamo ibice ibihugu bitandukanye, dore ko ikibazo cya Israel na Palestine kimaze imyaka isaga 70 cyaraburiwe umuti, nubwo hamaze gufatwa imyanzuro mpuzamahanga muri Loni isaga 130 igamije gukemura ikibazo.

Intambara igitangira ibihugu bitandukanye byagaragaje uruhande bihagazemo bitewe n’uburyo bibona ikibazo cyakemuka. Mu karere u Rwanda ruherereyemo naho niko byagenze. Ibihugu byagiye bigaragaza aho bihagaze bigendanye n’uko bisanzwe byumva icyo kibazo, ndetse n’umubano usanzwe hagati y’ibyo bihugu na Israel cyangwa Palestine.

U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, rwamaganye igitero cya Hamas, rwihanganisha Israel ndetse rusaba ko habaho guhosha umwuka mubi hagati y’impande zombi.

U Rwanda na Israel bisanganywe umubano mwiza ndetse buri gihugu gifite ambasade mu kindi, bikanashimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirirana mu bihe bitandukanye.

Icyakora u Rwanda rwagiye rwigengesera ku kibazo cya Israel na Palestine, aho nko mu mwaka wa 2017 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimuriraga ambasade mu mujyi wa Yeruzalemu impande zombi ziyitirira, u Rwanda rwifashe kuri uwo mwanzuro.

Kenya ni ikindi gihugu cyagize icyo gitangaza nyuma y’igitero cya Hamas, aho Perezida William Ruto abinyujije kuri konti ye ya ‘X’ yahoze ari Twitter, yavuze ko ‘yamaganye yivuye inyuma igitero cyagabwe ku basivile’. Ruto yavuze ko igihugu cye gishyigikiye Israel.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we yamaganye igitero kuko cyibasiye ‘abasivile, agaragaza ko igisubizo gikwiriye ari uko habaho ibihugu bibiri, Palestine na Israel nkuko imyanzuro ya Loni yo mu 1947 yabyemeje.

Umubano wa Uganda na Israel wabaye nk’usubira inyuma guhera ku butegetsi bwa Perezida Idi Amin, cyane cyane mu 1972 ubwo yirukanaga abanya-Israel.

Kuva ubwo Israel nta ambasade igira muri Uganda, inyungu zayo muri icyo gihugu zirebwa na Ambasade iri muri Kenya. Uganda nayo nta ambasade igira muri Israel nubwo impande zombi zagiye zigaragaza ko hari ubushake bwa politiki bwo gufungura ambasade.

Mu baturage bashimuswe na Hamas bakuwe muri Israel, harimo abanyeshuri babiri bafite ubwenegihugu bwa Tanzania.

Tanzania nyuma y’igitero yasohoye itangazo ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, igaragaza ko “yifatanyije n’abanya-Israel ndetse n’abanya-Palestine babuze ababo.”

Tanzania yatangaje ko yamaganye ubugizi bwa nabi uko bwaba bumeze kose muri izo mvururu, isaba impande zombi kugabanya uburakari kugira ngo hatagira ‘uwongera kuhaburira ubuzima’.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nayo yamaganye igitero cya Hamas kuri Israel, igaragaza ko yifatanyije n’icyo gihugu n’abaturage bacyo.

Congo isanganywe ambasade i Tel Aviv muri Israel mu gihe icyo gihugu cyo nta ambasade kirafungura i Kinshasa, nubwo giherutse kuvuga ko kiri kubitekerezaho.

Ibihugu byombi byigeze gucana umubano mu 1973 ubwo Congo yari icyitwa Zaïre iyobowe na Mobutu Sese Seko. Icyo gihe byapfaga ko Israel yari ibanye neza na Leta ya Afurika y’Epfo yashinjwaga gutsikamira abirabura ndetse n’intambara yo mu 1967 yatumye Israel yigarurira Gaza yari mu maboko ya Misiri, igihugu cyo muri Afurika.

U Burundi nicyo gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo kitaragira icyo gitangaza ku ntambara ya Hamas na Israel. Ibihugu byombi nta ambasade kimwe gifite mu kindi nubwo bigiye bifite izibihagarariye mu turere biherereyemo.

Nubwo ntacyo u Burundi buratangaza, nko mu 2017 ubwo Loni yatoreraga umwanzuro wa Amerika wo kujyana ambasade i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv, u Burundi bwagaragaje ko butabishyigikiye.

Hari impungenge ko intambara ya Israel na Hamas ishobora gukomera dore ko buri ruhande rufite ibihugu byinshi birushyigikiye kandi byiteguye kurufasha, ibintu bishobora gushyira isi mu kaga dore ko hejuru yo kubura abantu n’ibintu, agace Israel na Palestine biherereyemo gafite byinshi kavuze ku bukungu bw’Isi, dore ko kabonekamo ibikomoka kuri peteroli, Gaz n’ibindi bifatiye runini abatuye Isi.

Intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Israel na Hamas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages