00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Meya Kayitesi, umwe mu bato bafite inzozi ndende muri politiki (Video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Nsanzimana Erneste
Kuya 20 March 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Kayitesi Dative, ni umwe mu bagore bakiri bato batanga icyizere ku hazaza ha politiki y’u Rwanda. Ku myaka 39, ari mu bayobozi b’uturere bato u Rwanda rufite, akaba yifitiye icyizere ko agifite imyaka myinshi yo gukorera igihugu mu nzego zitandukanye.

Ntaramara igihe kinini ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Burengerazuba, dore ko yatowe tariki 7 Ukuboza 2023, atorerwa rimwe na nyobozi isimbura iyari yasheshwe muri Kamena uwo mwaka izira kunanirwa inshingano.

Kayitesi Dative wari usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore akaba n’umukozi mu ishami ry’Imari rya IPRC Karongi, ni we watorewe kuyobora aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba, gafite kimwe cya kabiri cy’ubuso bugizwe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Yaganiriye na IGIHE mu biro bye biri mu Murenge wa Gihango i Rutsiro, asobanura byinshi ku buzima bwe n’aho yifuza kugeza Rutsiro iri mu turere twa mbere dukennye mu Rwanda, nyamara dufite amahirwe yihariye.

IGIHE: Wakiriye ute gutorerwa kuyobora Akarere nka Rutsiro wasanze mu bihe bikomeye?

Kayitesi Dative: Ni ibintu bikomeye kuba umuntu nkanjye abaturage bangirira icyizere kugira ngo mbe umuvugizi wabo. Ni ibintu bikomeye buri muntu wese yakwifuza nubwo tutabigeraho twese amahirwe azira igihe. Ni ibyishimo bikomeye yaba wowe ndetse n’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Waba warigeze utekereza ko umunsi umwe uzaba umuyobozi wo kuri uru rwego?

Ntabwo mfite imyaka myinshi ariko twebwe twagiye tuvuka hataraza iterambere cyane, numva icyo gitekerezo naba ntarakigize ndi umwana muto, gusa ni uko nagiraga ishyaka ngakora ibintu byiza, naba ndi mu ishuri nkagerageza ngatsinda kugira ngo nzagere ku cyo nifuza.

[…] burya buri muntu wese ararota […] Nigeze mbirota, wenda reka mbizane mu buryo bwo gutebya. Nigeze ndota nyakubahwa Perezida wa Repubulika ampereza inkoni n’ingofero, ntabwo ari mu myaka ya kera gusa iyo ugize amahirwe ukaba ubana n’abantu bakuze, cyangwa se abo twita abarokore, hari igihe bagira umwanya wo gusobanura inzozi. Icyo kintu nigeze nkirota.

Wasanze umwuka umeze ute mu karere ko waje usimbura nyobozi yasheshwe?

Uwo munsi naratowe ndanarahira. Mpita ntagira akazi uwo munsi. Byari impungenge ariko nanone ntabwo ari impungenge cyane kuko ni akarere kari gafite amateka, si mabi si na meza. Ni akarere kari gakeneye ko umuntu uza kukayobora yumva abaturage, yumva abo agiye gukorana nabo.

Meya Kayitesi yashishikarije abagore kwitinyuka bakajya muri politiki

Nasanze ari akarere nk’utundi. Icyangombwa ni uko ushyiraho uburyo bwo kugira ngo ya ntego yacu yo kugira imibereho myiza y’abaturage, imyumvire n’iterambere bigerweho uruhare rwabo rugaragare.

Imibare igaragaza ko 49% by’abaturage bakennye, uri gukora iki ngo bihinduke?

Abaturage bacu ubuzima bwabo bushingiye ku buhinzi cyane n’ubworozi. Nanone murabizi kugira ngo iterambere rize ni uko ahantu haba hafite imihanda. Tumaze kugira imihanda twishimira ko hari aho twavuye, tumaze kugira n’aho tugera. Ku bijyanye n’iterambere ry’uturere hari ibikorwaremezo, amahoteli, imihanda n’uburyo bwo kubaka bigezweho.

Akarere kacu burya nta gishushanyo mbonera twari twagira ngo byibuze twubake mu buryo bugezweho, ibyo nabyo biri mu bituma akarere kazamura imibereho myiza y’abaturage.

Twishimira ko dufite ibituma dutera imbere nk’ubuhinzi bw’ikawa, dufite ubuhinzi bw’icyayi, ndetse n’urutoki n’inka turazifite cyane cyane mu nzuri za Gishwati. Ndumva ibyo aribyo bituma abaturage bacu ubukungu bwabo bwiyongera. Ikindi nanone muri Rutsiro dufite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Akarere kacu dushyize hamwe twatera imbere.

Ni urugendo rukomeye ariko twarabitangiye, aho dushishikariza abashoramari kuza gushora imari yabo aha. Ni akarere gafite amahumbezi, gafite amashyamba no ku kiyaga cya Kivu, aho tumaze kugira amahoteli ageze mu munani y’abashoramari.

[..] nko mu murenge wa Boneza wegereye ikiyaga cya Kivu nta muhanda wageragayo. Abashoramari bafiteyo amahoteli zari imbogamizi ko babona abakiliya, ariko kubera ubuyobozi bwiza hari kubakwa umuhanda w’ibilometero 41,8 uzahuza imirenge ine.

Muri make wumva Akarere ka Rutsiro wifuza kugasiga he ugereranyije n’aho wagasanze?

Akarere ndumva nakageza aho abaturage bifuza kuko icyifuzo cyabo ni itegeko, dufite na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika utwumva kandi akunda iterambere ry’igihugu. Ni ukukageza kure. Kure mvuga ni iterambere, umuturage akagira ibikorwaremezo agizemo uruhare, tugasigasira ibyagezweho. Iterambere nifuza ni iridafite abana bata ishuri, ridafite ingo zifite amakimbirane, ridafite n’ibindi byose byakoma mu nkokora imibereho myiza y’abaturage.

Iyo bigeze kuri politiki abagore benshi bakunze kwitinya, wowe wabishobojwe n’iki?

Ndifashisha ijambo rya Perezida wa Repubulika ejo bundi ku itariki 8 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga w’umugore. Hari uwamubajije ati ‘Ese nyakubwahwa Perezida wa Repubulika ko abandi bavuga ko abagore badashoboye, cyangwa se ko bafite impano na zahabu bapfukiranye, wayibonye gute? Yaradusubije ngo ‘iragaragara njyewe narayibonye’.

Umugore arashoboye. Umugore namwita imberabyombi. Umugore yaba umuyobozi, ni umubyeyi ndetse ni umugore, ibyo byose arabifatanya kandi bikagenda neza. Bajyaga batwigisha kera bakoresheje amashusho umugore yikoreye inkwi, akurura ihene, ahetse umwana. Bagaragaza ko umugore afite inshingano nyinshi ariko akabikora.

Dufite abagore n’abakobwa bakora imirimo myinshi kandi itandukanye. Ibisaba imbaraga, ibisaba ubwenge. Tuzi abatwara indege, tuzi abasirikare n’abandi bose, ni bayobozi.

[…] Kwitwa umugore ntabwo bikuraho ubushobozi ufite. Icyo ugomba gukora ni ukugendera ku murongo mwiza w’igihugu kuko twese dufite ubwenge bungana, ubushobozi burangana. Nabamara impungenge rwose ahubwo babikunde. Kuba nicaye ahangaha se urabona atari ishema?

Uhuza ute inshingano z’umuryango wawe ndetse n’ubuyobozi?

Kuba uri umuyobozi ntabwo bikuraho inshingano z’urugo. Umuyobozi aronsa, umuyobozi aratwita, umuyobozi akora izindi nshingano zose zo kwita ku rugo […] ubuyobozi hari igihe burangira, cyangwa ugahindurirwa akazi.

Iyo uhinduriwe akazi nta handi ujya, usubira mu muryango. Rero ni byiza ko wa muryango uwusigasira, ukawuha urukundo, niba ari abana ukabakarabya. Hari abantu benshi badakunda gukarabya abana, hari abantu benshi badakunda kubikora ngo ni abayobozi ariko kuba umuyobozi ntabwo bikuraho inshingano z’urugo. Ni hahandi iyo udakoze inshingano z’urugo uko bikwiriye ufite nk’abangavu bagahohoterwa, ntabwo ubimenya, nihahandi umwana wawe umukozi ashobora kumukorera ibindi bintu ntubimenye.

Mu nshingano zacu rero igihe gitoya tuba dufite tugomba kukibyaza umusaruro n’ingo zacu zikaza kubonaho uruhare. N’iyo baguha kuyobora utagifite rwa rukundo rwo mu rugo n’ubundi sosiyete ntiwayishobora.

Meya Kayitesi avuga ko icyo ashyize imbere ari iterambere ry'abatuye Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages