Mu myaka ibiri Starmer yari amaze ku buyobozi, izina rye ryavuzwe cyane mu Rwanda. Si ukubera ko yari yarubatse politiki yo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, ahubwo ni ukubera icyemezo yafashe cyo guhagarika gahunda y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Umwuka mubi watewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na wo waje umeze nk’amavuta asukwa mu muriro, utuma iki gihugu gifatira ibihano u Rwanda.
Starmer yagiye ku butegetsi yarasezeranyije Abongereza ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izahita ihagarikwa. Ibyo yabikoze akimara gutangira inshingano nka Minisitiri w’Intebe tariki ya 4 Nyakanga, asobanura ko amafaranga ashorwa muri iyi gahunda apfa ubusa.
Iki cyemezo cyabyaye amakimbirane, u Rwanda rujyana u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza, rusaba kwishyurwa amafaranga rutari rwagahawe mu gihe rwiteguraga kwakira abimukira.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Starmer yahagaritse inkunga zimwe u Bwongereza bwahaga u Rwanda, igabanya ubufatanye bwari hagati y’impande zombi, ishingiye ku birego by’uko u Rwanda rugira uruhare mu ntambara yo muri RDC.
Yavuye ku butegetsi ate?
Ku wa 22 Kamena 2026, Starmer yatangaje ko azegura ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi, nyuma y’igitutu yari amaze iminsi ashyirwaho n’Abadepite n’Abaminisitiri bo mu ishyaka rye.
Bamwe mu bayobozi b’iri shyaka bari batangiye kubona ko atari we muntu ukwiriye kubayobora mu matora rusange yari kuzakurikiraho, kuko bari batewe ubwoba n’ishyaka Reform UK rya Nigel Farage riri kwigarurira imitima y’Abongereza.
Intsinzi ya Andy Burnham ubwo yatorerwaga kuba Umudepite uhagarariye akarere ka Makerfield mu Majyaruguru y’u Bwongereza na yo yatumye igitutu kuri Starmer cyiyongera, kuko yabaye intangiriro yeruye y’urugendo rugana ku iherezo ry’ubuyobozi bwe.
Starmer yemeye icyifuzo cy’abadepite bo mu ishyaka rye, abasezeranya ko azafasha uzamusimbura kugira ngo ihererekanyabubasha rigende neza. Yakomeje kuyobora Guverinoma kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, ubwo Andy Burnham yamusimburaga ku mugaragaro.
Ibibazo Starmer yazize birimo kutishimirwa n’abaturage kubera politiki ye bahamya ko itatangaga umusaruro, impungenge ku bukungu budahamye, ibibazo by’imibereho n’ubwoba bw’uko Ishyaka ry’Abakozi ryatsindwa mu gihe cy’amatora rusange.
Amasezerano y’u Rwanda ari mu byaranze ingoma ye
Gahunda yo gukemura ibibazo by’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yatangijwe na Guverinoma y’Aba-Consérvateurs yari iyobowe na Boris Johnson muri Mata 2022.
Yateganyaga ko bamwe mu bantu bageraga mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, cyane cyane abambukaga bakoreheje ubwato buto, bazajya boherezwa mu Rwanda, hakaba ari ho hasuzumirwa ubusabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro.
Abari bashyigikiye iyi gahunda bavugaga ko yari guca intege udutsiko twinjiza abimukira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, twishyurwa ariko rimwe na rimwe tukabagirira nabi.
Indege ya mbere y’abimukira yagombaga guhaguruka ku wa 14 Kamena 2022, ariko ihagarikwa ku munota wa nyuma nyuma y’icyemezo cy’agateganyo cy’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Mu Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwemeje ko gahunda yari inyuranyije n’amategeko, ruvuga ko hari ibyago by’uko abantu boherejwe mu Rwanda bashoboraga gusubizwa mu bihugu bahungiyemo, bakaba bakorerwa itotezwa.
Guverinoma ya Rishi Sunak yahise igirana n’u Rwanda amasezerano mashya mu Ukuboza 2023, inashyiraho itegeko ryemezaga ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ku basaba ubuhungiro.
Iri tegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ariko kugeza muri Nyakanga 2024 amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ntiyari yagatangiye kubahirizwa.
Starmer ntiyategereje kubanza kuba Minisitiri w’Intebe
Starmer ntiyategereje kubanza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ngo arwanye iyi gahunda.
Muri Kamena 2022, ubwo yari Umuyobozi w’Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, yayise igikorwa cy’akajagari cyari kigamije kurangaza abaturage aho gukemura ikibazo.
Yavugaga ko ikibazo cy’ubwato buto cyagombaga gukemurwa binyuze mu bufatanye n’u Bufaransa, inzego z’umutekano z’i Burayi no gukurikirana imiyoboro y’abacuruza abantu mbere y’uko bagera ku nkombe z’amazi.
Starmer yavugaga ko abantu badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza bagombaga gusubizwa mu bihugu bakomokamo, ariko akemeza ko kubohereza mu Rwanda byari bihenze kandi bidatanga umusaruro.
Ku wa 10 Gicurasi 2024, mu ijambo yavugiye i Dover, Starmer yatangaje ku mugaragaro ko naramuka atorewe kuba Minisitiri w’Intebe, gahunda y’u Rwanda yari guhita ihagarikwa.
Yayise “gimmick”, ni ukuvuga igikorwa cya politiki kigamije kwigarurira amarangamutima y’abaturage ariko kidashobora kugira ibyo gikemura.
Yasezeranyije Abongereza ko amafaranga yari yarateganyirijwe gahunda y’u Rwanda yari gukoreshwa mu gushyiraho urwego rushinzwe gukaza umutekano ku mupaka rugizwe n’abagenzacyaha, abashinzwe ubutasi, abakorea ku mipaka n’abapolisi.
Starmer yanavugaga ko amategeko akoreshwa mu kurwanya iterabwoba yashoboraga kwifashishwa mu guhangana n’udutsiko tw’abantu binjiza abimukira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Mu nyandiko y’imigabo n’imigambi yateguwe mu 2024, Ishyaka ry’Abakozi ryavuze ko amafaranga yari gusigara atarakoreshwa muri iyi gahunda yagombaga gukoreshwa mu kurinda imipaka no gukurikirana abagizi ba nabi.
“Yarapfuye kandi yarashyinguwe”
Ishyaka ry’Abakozi ryatsinze amatora rusange yo ku wa 4 Nyakanga 2024. Starmer yaba Minisitiri w’Intebe bukeye bwaho.
Ku wa 6 Nyakanga, mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru ari Minisitiri w’Intebe, yemeje ko gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda yari irangiye.
Yavuze ko yari “yarapfuye kandi yarashyinguwe mbere y’uko itangira”, ashimangira ko itigeze iba uburyo bwo guca intege abambukaga amazi. Icyo cyabaye kimwe mu byemezo bya mbere bikomeye yafashe amaze kugera ku butegetsi.
Icyemezo cya Starmer cyahagaritse kohereza abantu mu Rwanda, ariko nticyahise gisesa mu buryo bw’amategeko amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwo rwavuze ko rutari rufite inshingano yo gusubiza amafaranga rwari rwarahawe, kuko rwari rwarakoze ibyo rwasabwaga, birimo gutegura amazu, abakozi, uburyo bwo kwakira abantu n’izindi serivisi.
Byageze mu rukiko mpuzamahanga
U Rwanda rwavuze ko u Bwongereza bwari bukirurimo amafaranga yagombaga kwishyurwa mu 2025 no mu 2026.
Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka, ruri i La Haye mu Buholandi, ikirego gitangazwa ku mugaragaro muri Mutarama 2026.
U Rwanda rwasabaga amafaranga arenga miliyoni 100 z’Amapawundi, arimo ibyiciro bibiri bya miliyoni 50 z’Amapawundi byari biteganyijwe kwishyurwa, hamwe n’izindi ndishyi rwavugaga ko zikomoka ku kutubahiriza amasezerano.
U Bwongereza bwo bwavugaga ko mu Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byari byarumvikanye ko nta yandi mafaranga yari gutangwa.
Amasezerano yaje guseswa ku mugaragaro ku wa 16 Werurwe 2026.
Umwanzuro watangajwe ku wa 1 Kamena 2026 uvuga ko u Rwanda rudakwiye guhabwa aya mafaranga, rutangaza ko rwawakiriye kandi ko rudateganya kujurira.
Ikibazo cya RDC
Ikibazo cy’abimukira si cyo cyonyine cyaranz umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza ku buyobozi bwa Starmer.
Mu ntangiriro za 2025, intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yakajije umurego, AFC/M23 ifata Goma na Bukavu. Guverinoma y’u Bwongereza yashinjaga u Rwanda gufasha uwo mutwe no kugira ingabo ku butaka bwa RDC.
U Rwanda rwakomeje kuvuga ko ibikorwa byarwo bishingiye ku kurinda umutekano warwo, rusobanura ko bigamije gukumira FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo kuruhungabanya.
Ku wa 25 Gashyantare 2025, u Bwongereza bwahagaritse kwitabira ku rwego rwo hejuru ibikorwa byateguwe na Guverinoma y’u Rwanda, bugabanya ibikorwa byo guteza imbere ubucuruzi, buhagarika inkunga y’amafaranga yahabwaga Guverinoma y’u Rwanda, usibye iyagenewe abatishoboye.
Bwanahagaritse imyitozo ingabo zayo zari guha Ingabo z’u Rwanda mu gihe kiri imbere, itangaza ko izasuzuma impushya zo kohereza mu Rwanda ibikoresho bishobora gukoreshwa n’igisirikare, kandi ko ishobora gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushyiraho ibindi bihano.
U Rwanda rwamaganye ibyo byemezo, ruvuga ko byari ibihano bidafite ishingiro kandi bigaragaza ko u Bwongereza bwari bwahisemo uruhande mu ntambara. Kigali yavuze ko bitari bikwiye gusabwa gushyira ku ruhande impungenge z’umutekano w’igihugu n’uw’Abanyarwanda.
Mu Mata 2026, Guverinoma y’u Bwongereza yari ikivuga ko ingamba yafashe mu 2025 zitakuweho, kandi ko yakomeje gusaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’amahoro.
Nubwo yahagaritse gahunda z’u Rwanda, bisa n’aho ntacyo yakoze ku bimukira kuko kuva yajya ku butegetsi kugeza ubu abimukira barenga ibihumbi 77 binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!