Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare hateganyijwe amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Turere, ay’abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Uturere.
Haraba kandi amatora y’Abajyanama b’Abagore boherezwa mu rwego rwa 30% mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Hateganyijwe na none amatora y’Abajyanama bahagarara Uturere tw’Umujyi wa Kigali mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali no kubasimbura, ay’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere n’ay’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.
Ibyo bikorwa byose biri buze gukurikirwa no gutangaza abatowe mu Nama Njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere.
Abagize komite nyobozi y’Akarere ni Umuyobozi w’Akarere (Meya) ndetse na babiri bamwungirije harimo Ushinzwe imibereho myiza, n’undi ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Amwe mu mazina y’ahababwa amahirwe ku buyobozi bw’uturere
Mu isesengura ryakozwe na IGIHE ku bivugwa muri tumbwe mu turere, Mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne wari usanzwe ari Perezida wa Njyanama y’ Akarere, kuba amaze igihe akorana n’ako Karere ndetse n’urwego agezeho rw’amashuri biramuha amahirwe yo kuyobora ako Karere gasanzwe kaza mu twa mbere twesa imihigo mu Rwanda.
Ni ubwa mbere Akarere kaba kayobowe n’umuyobozi uri ku rwego ruhanitse rw’amashuri.
Dr Nyirahabimana yazamukiye mu Murenge wa Niboye mu bajyanama rusange.
Mu Karere ka Nyarugenge harakekwa Kayisime Nzaramba wari Umuyobozi wungirije muri Tumba College of Technology, mu gihe mu Karere ka Gasabo hakekwa Rwamurangwa Stephen wari usanzwe akayobora.
Mu Ntara y’i Burasirazuba Muzungu Gerard wa Kirehe arahabwa amahirwe ndetse n’abandi bayobozi bari basanzwe barasimbuye abeguye muri manda ishize barimo uwa Gatsibo na Rwamagana.
Impinduka zitezwe mu Turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma.
Mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Karere ka Karongi amahirwe arahabwa Ndayisaba François wari usanzwe ari umuyobozi wako wagiyeho nyuma y’uko Kayumba Bernard yeguye.
Mu Karere ka Rutsiro amahirwe arahabwa Butasi Jean Herman wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Mukura.
Mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi na Rubavu, amahirwe arahabwa abayobozi bashya bari barasimbuye abeguye, impinduka zikaba zitegerejwe mu Karere ka Nyabihu.
Mu ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze amahirwe arahabwa Claude Musabyimana wari usanzwe ari umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe ubukungu wiyamamarije mu Murenge wa Cyuve akarusha amajwi abiyamamarije muri Musanze bose.
Mu Karere ka Rulindo amahirwe arahabwa Kayiranga Emmanuel wahoze ari umwe muri ba gitifu mu Karere ka Kamonyi.
Mu karere ka Burera, amahirwe arahabwa Uwambajemariya Florence wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Mu Karere ka Gakenke amahirwe arahabwa Nzamwita Deogratias wari usanzwe ukayobora.
Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango amahirwe arahabwa Mbabazi François Xavier wari usanzwe ari umuyobozi w’ako Karere.
I Huye amahirwe arahabwa Kayiranga Muzuka Eugene wari usanzwe ukayobora, mu gihe mu Karere ka Nyaruguru Habitegeko François wari usanzwe ukayobora ari uhabwa amahirwe.
Mu Karere ka Nyamagabe ni Mugisha Philbert, mu gihe mu Turere twa Nyanza Muhanga basanga hari abakandida benshi banganya amahirwe.



















TANGA IGITEKEREZO