00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vital Kamerhe yahimbiye amateka mu Buhinde, u Rwanda rwongera kuba urwitwazo!

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 16 June 2023 saa 07:25
Yasuwe :

Imirimo kuri ubu isa n’iyahagaze ku bacengezamatwara ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubu ku mbuga nkoranyambaga huzuyeho ‘emojis’ z’intsinzi, bavuga imyato Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, ku bisubizo yahaye Umunyarwanda wamwibutsaga ko igihugu cye kidakwiriye kwitwaza u Rwanda mu bibazo byose gifite, kugeza n’aho kivuga ko kudatera imbere kwacyo bituruka ku Rwanda.

Byabereye i New Delhi mu Buhinde ahaberaga inama y’iminsi itatu yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena, yiga ku bukungu yateguwe na Exim Bank, igahuza ibihugu bya Afurika n’u Buhinde hagamijwe iterambere.

Umunyarwanda wari witabiriye iyi nama, yabwiye abari mu cyumba ko badakwiriye kuyobywa n’amagambo ya RDC, ijyana ibibazo bya politiki yayo y’imbere mu gihugu mu nama zitandukanye.

Ati "Ni ingenzi cyane kwirinda kuyobya Isi binyuze mu kuzana ibi bibazo bya politiki by’imbere muri RDC muri iyi nama [...] Hari ibisubizo bitandukanye biri gushyirwa mu bikorwa kandi u Rwanda rwifuza ko umuturanyi wacu agira uruhare muri iyi myanzuro igamije gukemura aya makimbirane mu mahoro."

Mu gusubiza, Vital Kamerhe, umushi ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo wari umaze igihe yirinda kuvuga ku bibazo bya M23 byahahamuye abanyapolitiki ba Congo, yahereye mu mateka ya Congo n’u Rwanda, arayacurika kugira ngo ashimishe imitima y’Abanye-Congo bari muri icyo cyumba.

Inshuro zitandukanye uwo Munyarwanda wabajije ikibazo, yashakaga kugira ibyo akosora undi yamwimaga ijambo.

Ngo Congo nta ruhare ifite mu mateka mabi y’u Rwanda

Kamerhe yavuze ashize amanga ko Congo itigeze igira uruhare muri Jenoside, ko ahubwo inshuro nyinshi u Rwanda arirwo rwagiye ruyigirira nabi aho kuyitura ineza yarugiriye.

Biteye isoni kuba byavuye ku muntu nka Kamerhe, icyakora ku mpamvu ze bwite n’iza politiki nta kindi yagombaga kuvuga.

Uyu munsi kuba FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri ku butaka bwa Congo, ifashwa na Leta ubwabyo ni ikimenyetso cy’uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside.

Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara kuba, icya mbere u Rwanda rwari rukeneye ni ugufata abayigizemo uruhare bakagezwa mu butabera. Mu bikomerezwa byashyize mu bikorwa Jenoside, nta we utarahunze anyuze ku butaka bwa Congo yitwaga Zaïre icyo gihe.

Nta bushake na buke abayobozi b’icyo gihugu bigeze bagira mu Zaïre mu gufata abo bakekwaga ngo bahanwe ndetse kugeza n’ubu Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyira Congo ku mwanya wa mbere mu bihugu bigifite umubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside bataragezwa mu butabera.

Umuntu angiriye nabi ukamuha ubuhungiro, bishoboka bite ko wagaruka umbwira ko nta ruhare na ruke wagize mu byambayeho?

Ngo u Rwanda rwarenganyije Mobutu!

Mu Ukwakira 1996 u Rwanda rwashyigikiye Ingabo za Laurent Desire Kabila zakuyeho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Impamvu nyamukuru yari ijyanye u Rwanda kwari ugusenya inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari zarabaye nk’ibigo bya gisirikare, zitorezwamo abashakaga kugaruka guhungabanya umutekano no gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutegetsi bwa Mobutu bufatanyije n’Abafaransa, Libya n’abandi bari bageze kure umugambi wo guha intwaro FDLR yari icyitwa ALIR, ku isonga irimo Col Bagosora ndetse na Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana batasibaga i Kinshasa mu migambi yo gutera u Rwanda.

Byabaye hashize iminsi u Rwanda rutanga impuruza muri Loni, rusaba ko impunzi zivanwa hafi y’umupaka warwo, abasirikare bafite intwaro bakazamburwa hakajyaho uburyo bwo kubacyura.

Ubusanzwe ni ihame mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi, ntabwo zishyirwa hafi y’umupaka w’igihugu zahunze nyamara aho iz’abanyarwanda zari ziherereye nta n’ibirometero bitatu byari hagati yazo n’u Rwanda.

Igikomeye kurushaho, ni uburyo Zaïre ariyo Congo y’ubu yemeye ko abahoze ari abasirikare b’u Rwanda (FAR) bambukana intwaro, ni amahano!

Umusirikare uko yaba ameze kose iyo yinjiye ku butaka bw’ikindi gihugu ahunze, icya mbere akora ni ugushyira intwaro hasi zigasigara mu maboko y’igihugu cyamuhaye ubuhungiro. Si ko byagenze ku bari bagize FAR ndetse n’Interahamwe, ingabo za Zaïre zarabaretse bambukana intwaro zose zari mu bubiko bw’u Rwanda, bajya kuzibika hafi y’ahabaga hari inkambi.

Kamerhe iryo kosa arishinja ingabo za Loni zari mu Rwanda (MINUAR), ko arizo zagombaga kwambura impunzi intwaro!

Yirengagiza urugero rwa hafi umwaka ushize ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana, Ingabo za Congo (FARDC) zahungiye muri Uganda, icya mbere zakoze ni ugushyira intwaro hasi ku mupaka, byakozwe n’ingabo za Uganda ntabwo hitabajwe ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO), kuko biri mu burenganzira n’ububasha bw’igihugu.

Kamerhe kandi yirengagije ko Zaïre atari cyo gihugu cyonyine impunzi z’abanyarwanda zahungiyemo, Tanzania n’u Burundi byakiriye impunzi z’abanyarwanda mu 1994 ariko MINUAR siyo yagiye kubafasha kwambura intwaro izo mpunzi.

Ngo Abatutsi bo muri Congo nta kibazo bafite, bari no mu butegetsi!

Biteye isoni kuba umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri nka Kamerhe, byongeye uvuka mu Burasirazuba bw’igihugu yavuga ko ntacyo Congo itakoze ngo ishyire Abatutsi n’Abanyamulenge mu butegetsi.

Muri make we kuba bataka ko bagirirwa nabi, ni ukuba indashima. Yatanze ingero z’abarimo Bizima Kalaha wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo igihe gito ku butegetsi bwa Laurent Desire Kabila, bityo ko bitari ngombwa ko imitwe nka MLC na RCD Goma yubura intwaro mu ntambara ya Congo ya kabiri, ishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda.

N’uyu munsi kugeza ubwo Loni igaragarije ko ubugizi bwa nabi bukorerwa abatutsi buganisha kuri Jenoside, hari abatutsi n’Abanyamulenge bamwe bari mu butegetsi bwa Congo nka Minisitiri w’Ibikorwa remezo kuri ubu Alex Gisaro, Senateri Moïse Nyarugabo n’abandi nyamara ntibivanaho ko bene wabo bicwa kandi Leta irebera.

Kamerhe yumvikanisha ko kuba hari abantu bahawe imyanya mu bwoko bw’abatutsi n’abanyamulenge, bihagije ngo bene wabo baceceke, nyamara ntacyo avuga ko bihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’abanye-Congo byaheze mu Rwanda, Burundi na Uganda kubera ko iwabo nta mutekano.

M23 yateye ivuye mu Rwanda

Kamerhe yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butazi uburyo M23 yateye iturutse muri Uganda no mu Rwanda. Iki ni ikinyoma no gushaka kuyobya kuko igihande cya M23 kiyobowe na Gen Sultan Makenga cyateye Congo kitabarizwaga mu Rwanda. Bari impunzi zizwi zituye muri Uganda, kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bwajyaga no kubasurayo.

Ikindi ni uko Kamerhe atavuga uburyo M23 yamaze amezi icumbikiwe i Kinshasa mu mwaka wa 2021, itunzwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Uwo mutwe uvuga ko hari ibyo wari wemeranyije na Tshisekedi ntabishyire mu bikorwa, kuki Kamerhe atabikomozaho?

Kamerhe yabererekeye FDLR

Mu bisubizo byose Kamerhe yatanze yikoma u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo bya Congo, ntaho yakomoje ku mutwe wa FDLR umaze imyaka ufashwa kandi unakorana na Leta y’icyo gihugu.

Kamerhe yashishikajwe no kugaragaza uburyo raporo y’impuguke za Loni yashinje ingabo z’u Rwanda kuba muri RDC, nyamara ntavuga ko iyo raporo ari nayo ishinja FARDC gukorana no gufasha FDLR, umutwe w’iterabwoba wafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga.

Kamerhe kandi ntagaragaza uruhare rw’abayobozi ba Congo mu bibazo icyo gihugu gifite, kuri we byose ni u Rwanda. Niba M23 ifashwa n’u Rwanda, ntavuga ufasha indi mitwe isaga 250 isigaye ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Kamerhe yirengagije uruhare rwose rw'igihugu cye mu bibazo bicyugarije, abyegeka ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages