00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winjiza ibihumbi 600 Frw ku kwezi: Imbuto z’umushinga w’abakobwa babyaye imburagihe

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 11 December 2025 saa 04:58
Yasuwe :

Abakobwa basaga 60 bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru basambanijwe bagaterwa inda bakiri bato, ubu bihangiye imirimo yo guhinga ibihumyo ku buryo ikomeje kubateza imbere.

Bibumbiye muri Koperative yitwa ‘Icyerekezo’ bagatangira imishinga irimo ubuhinzi bw’ibihumyo burengera ibidukikije. Ubu buhinzi bamaze ukwezi kumwe babutangiye.

Babanje guhabwa amahugurwa yo gukora imigina yabyo ikorwa mu bisigazwa by’ibihingwa birimo ibishyimbo, ibigori na soya mu kwirinda ko bitwikwa bikangiza ikirere, bubakirwa inzu nto 20 zabugenewe zikorerwamo ubwo buhinzi buteye imbere.

Ni umushinga watewe inkunga n’ Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Canada (Centre d’Etude et Cooperation Internationale- CECI), ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Safer Rwanda.

Ukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Akarere ka Bugesera n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri izi nzu 20 zubakiwe guhingwamo imigina y’ibihumyo, 16 muri zo ni zo zahinzwemo, buri imwe ihingwamo imigina 300 bikaba biteganyijwe ko yeramo ibilo hagati ya 80 na 100 mu mezi abiri n’igice cyangwa atatu.

Muri uku kwezi kumwe gushize batangiye hamaze gusarurwamo ibilo 448 bakuyemo amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw. Abana babo batekerwa n’ibihumyo ngo bave mu mirire mibi. Ikilo cy’ibihumyo bakigurisha 3000 Frw.

Niyonsenga Ange w’imyaka 23 yatewe inda ari imfubyi afite imyaka 15, abavandimwe be baramutererana ubuzima buramugora.

Kuva yagera muri Koperative Icyerekezo akahasanga bagenzi be bahuje ibibazo bakigishwa gukora imishinga ibakura mu bukene, byamusubije icyizere atangira kubona uko yita ku mwana we.

Ati ‘‘Kuba naraje hano byatumye mva mu bwigunge, nahoraga mfite agahinda gakabije, ariko kuba narageze hano byatumye mbohoka mu mutima.’’

Aba bakobwa bo muri Koperative Icyerekezo kandi, hari indi mishinga bakoraga mbere yo gutangira uyu w’ibihumyo.

Irimo gukusanya imyanda yose yo mu Murenge wa Rweru bagatandukanya ibora n’itabora, ndetse bigishijwe uko ibora bayikoramo ifumbire bahabwa umurima n’umurenge bahingamo ibihingwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere.

Ibyo beza barabigurisha bakagabana inyungu mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, bakanahabwa ku musaruro bagategura amafunguro abatungana n’abana babo.

Umurenge wa Rweru wabahaye iryo soko ryo kuwukoramo isuku ndetse urabibahembera. Kugira ngo babashe gukora ako kazi neza kandi, abana babo babasiga mu Irerero rya Safer Rwanda bakitabwaho nta kiguzi baciwe.

Muhoza Jeaninne watewe inda afite imyaka 15 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yatanze ubuhamya bw’uko akimara guterwa inda nyina yamwanze akajya kuba wenyine mu buzima bugoye atazi n’uko yakwita ku mwana we.

Kuva yasanga abandi muri Koperative Icyerekezo akigishwa ibintu bitandukanye, yagurijwemo ibihumbi 10 Frw arangura umufuka w’ibijumba akabicuruza, biramuhira, ubu yashinze ‘boutique’ anagura ikibanza.

Mu gushyigikira ihame ry’uburinganire kandi, muri iyi koperative hongewemo n’abasore bafatanya n’aba bakobwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo bakanigishirizwa hamwe.

Hashyizweho uburyo bwo guhuza abo bakobwa n’imiryango yabo yari yarabatereranye kugira ngo yongere ibakire neza na bo bongere kuyiyumvamo.

Abatewe inda banafashijwe guhabwa ubutabera, abana babo bakorerwa ibizamini ndangasano (ADN) kugira ngo hatahurwe ba se babihakanye, hagira n’ababiryozwa.

Ku wa 10 Ugushyingo 2025, MIGEPROF n’abafanyabikorwa bayo bagiranye inama ku guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, bibanzirizwa no gusura imishinga y’aba bakobwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Uburinganire no kongerera abagore n’abakobwa ubushobozi muri iyi minisiteri, Silas Ngayaboshya, yakebuye aba bakobwa abasaba gushikama ku nzozi zabo bakarinda ibyo bagezeho.

Yababwiye ko batagomba kujya ku gitutu cyo gushaka abagabo bibwira ko babonye ababandurura bakaba banahitamo nabi bikabasubiza inyuma.

Ati ‘‘Gushaka ni byiza ariko bitegure, abagabo barahari. Abeza barahari, kandi ntuzagire ngo ni imbabazi azaba akugiriye akakwandurura, mu Kinyarwanda iyo dusaba abageni turavuga ngo tugiye gusaba amaboko. Icyo ni ikintu gikomeye cyane.’’

Umuyobozi wa CECI mu Rwanda, Olive Zimurinda, yavuze ko uyu muryango wahisemo gutera inkunga y’amafaranga iyi mishinga y’abakobwa batewe inda bakiri bato, kubera ko biteje imbere, ndetse ko ntawakongera kubafatirana ngo abashukishe udufaranga duke abe yanabafatirana mu bukene akongera kubatera inda, ndetse ko muri rusange gushyigikira iterambere ry’umukobwa umurinda ihohoterwa bizana impinduka nziza mu muryango bikanateza imbere igihugu.

Ubu buhinzi bw'ibihumyo bukorerwa mu Murenge wa Rweru muri Bugesera, ntabwo bwangiza ibidukikije kuko imigina yabwo ikorwa mu bisigazwa by'ibiribwa
Umuyobozi wa CECI mu Rwanda, Olive Zimurinda, yavuze ko gushyigikira iterambere ry'umukobwa ari ugushyigikira iterambere ry'umuryango n'igihugu
Umurenge wa Rweru wahaye isoko abakobwa batewe inda bakiri bato, bawukoramo isuku wose ukabahemba bakikura mu bukene
Abakobwa bo mu Karere ka Bugesera basambanijwe bagaterwa inda bakiri bato, bafashijwe kwiteza imbere
Silas Ngayaboshya wa MIGEPROF yasabye abakobwa batewe inda bakabyara bakiri bato kutirukankira gushaka abagabo babonye bose
MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bayo biyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango, birimo no gukumira inda ziterwa abangavu
Muhoza Jeaninne watewe inda afite imyaka 15 akangwa n'umuryango we yagaragaje uko akomeje kwiteza imbere
MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bayo barimo CECI, basuye abakobwa bo muri Bugesera batewe inda bakiri bato nyuma bakigishwa gukora imishinga ibateza imbere
Utu tuzu ni two duhingwamo ibihumyo
Umuyobozi wa Safer Rwanda, Christine Muhongerwa aganiriza abakobwa batewe inda ari bato
Safer Rwanda yarshyizeho irerero rifasha abana babyawe n'abakobwa batewe inda ari bato mu Bugesera
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko iterambere ryirengagiza ubusugire bw'umuryango ridashoboka
Uyu murima wahawe abakobwa batewe inda muri Bugesera ngo bawukoremo ubuhinzi buteye imbere babashe kwikura mu bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages