Ku Isi habayeho jenoside nyinshi ariko izivugwa cyane ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Jenoside yakorewe Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi yose, na Jenoside yakorewe Abanyarumeniya mu 1915 mu ntambara ya mbere y’Isi yose, ariko igitangaje ni uko usanga hari abantu bamwe bahakana ko izi jenoside zabayeho, ugasanga bamwe babiterwa no gusobanura ibyo batazi, abandi bakabikora nkana kubera inyungu zabo.
Amakuru dukesha jewishpress.com, avuga ko umugabo ukomoka muri Arumeniya wigisha muri Quinnipiac University School of Law Center yagize ati “Natakaje abantu benshi muri Jenoside yo muri Arumeniya, abantu benshi nti bazi ko wari umugambi wateguwe na Leta ya ya Turikiya kugirango imareho ba nyamuke b’Abarumaniya bari batuye muri Turikiya, nyamara yo ivuga ko ari ibihuha mugihe ibihugu nk’ u Burusiya u Bufaransa n’u Bugereki byayemeye ku mugaragaro.
Kubyerekeye Jenocide yakorewe Abayahudi, hari benshi cyane cyane abo mu mashyaka y’intagondwa y’i Burayi aha ni nka Jean-Marie Le Pen bo mu Bufaransa yemeza ko iyo jenoside itabayeho.
No kuri jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu b’ i Burayi bayipfobya kubera inyungu zabo, cyangwa se ubujiji biyita abahanga mu mateka basobanura ibintu nabo ubwabo batazi kuko babeshywe cyangwa se bafite izindi nyungu barengera .
Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa n’abantu bari bafite ubutegetsi amahanga yose areba, rero ikigaragara abo bahakana iyo jenoside ni ugusibanganya amateka no gutesha agaciro abantu baguye muri icyo gikorwa, kuko n’ababicaga bavugaga ko atari abantu ni ’Itesha gaciro gushaka gusobanura ibyo utumva ukoresheje uko ubitekereza (conspiracy theory) nti byakabaye intandaro yo gukomeretsa abandi .
Hari filimi ivuga ku buzima bwa Hitler yitwa “Hitler the rise of the evil/Hitler la naissance du mal”, harimo umwicanyi wageze ahantu hari hatuye Abayahudi muri Poland mbere yo kubica ni uko arababwira ngo ibinyejana 6 bishize bahaba ntibyigeze bibaho aho hantu hatangiye kubahaho ari uko we ubwe ahageze, niyo uhakanye jenoside uba uhakanye abo yahitanye n’abayitakarijemo byose ibyo ni ubunyamaswa ibyo ni ugutesha agaciro ikiremwa muntu ni uguhakana ko jenoside yabayeho aho yabaye ahari hohose ni ukwica bwa kabiri ni ugushinyagura .
Uwabivuga uko ari ko kose uwabisobanura uko ashatse, hari ukuri kumwe ni uko Jenoside yakorwe Abatutsi yabayeho muri 1994, iyakorewe Abayahudi yabayeho 1939-1944, n’iyakorewe Abanyarumeniya 1915 zose zifite ibyo zihuriweho, zarateguwe kandi zishe inzirakarengane zinahungabanya benshi kandi zose Isi yarazirebereye. Kuzihakana rero ni ugushyira Isi mu kaga kuko bishobora gutera izindi kuko nazo kuzihakana byakoroha .


















TANGA IGITEKEREZO