Ni ubutumwa iyi banki yatanze ku wa 6 Werurwe 2020 ubwo yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2020. Waranzwe n’ibikorwa bibiri birimo ubukangurambaga bwo kwirinda kanseri y’uturerantanga n’iy’inkondo y’umura ku bakozi bayo ndetse abakozi b’iyo banki basura abanyeshuri b’abakobwa biga muri Lycée de Kigali babakangurira kugira umuco wo kwizigamira bakiri bato.
Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya KCB Bank Rwanda Plc, Ayinkamiye Spéciose, yabwiye abo banyeshuri ko kugira umuco wo kwizigamira no kumenya kubyaza amafaranga andi arirwo rufunguzo rw’ubukire.
Ati “Urufunguzo rwo gutera imbere ni ukwizigamira. Niyo nzira yo kugenda muzamuka mukaba abakire. Ukamenya kuzigama, hanyuma igihe muzaba mwatangiye imishinga itandukanye ukamenya gufata ifaranga ukaribyaza ayandi.”
Babwiwe ko kwizigamira bakiri bato bituma bakurana uwo muco, bakamenya gucunga amafaranga kandi bikabafasha bageze igihe cyo gusaba inguzanyo. Mu bundi butumwa bahawe basabwe kwiga bashyizeho umwete bakaba nka bamwe mu bakozi bari babasuye.
Ayinkamiye yanavuze ko uretse kubifuriza umunsi mwiza w’abagore nka KCB Bank Rwanda, kubasura byari bigamije kubaha ikaze muri iyo banki no kubifuriza gutera imbere.
Ati “Turashaka kubaha ikaze muri Banki ya KCB twaje kubifuriza umunsi mwiza w’abagore, turashaka kubabona mutera imbere.”
Urwo rubyiruko rwasobanuriwe ibijyanye na konti zo kwizigamira iyo banki yashyiriyeho abana n’abanyeshuri. Zirimo iyiswe Intare Nto (Cub Account) ifungurirwa umwana wese uri munsi y’imyaka 18 n’iyiswe ‘Iga’ (Student Account) aho umunyeshuri yitwaza ikarita y’ishuri n’indangamuntu y’umubyeyi akayifungurirwa.
Usanase Benita wiga mu mwaka wa Mbere yavuze ko yiteguye kuzafunguza konti kubera ko yumvise akamaro bizamugirira mu gihe azaba atekereza imishinga itandukanye.
Ati “Numvise ko kwizigamira ari ikintu gikomeye. Nize ko kwizigamira ari ukubika amafaranga kugira ngo azagire icyo akumarira igihe kizaza. Nk’uko babitubwiye nshobora gushaka nko gukora nk’umwuga cyangwa ikindi kintu ngakoresha ayo mafaranga nizigamiye akangeza ku cyo nshaka.”
Izo konti zigenewe abana zakira amafaranga ayo ariyo yose umwana yajyanye kwizigamira, ntabwo zica amafaranga yo kuzicunga ahubwo zibungukira ari hagati ya 4% na 6% bitewe n’amafaranga agezemo.
– Kwisuzumisha Kanseri y’inkondo y’umura
Mu kwizihiza umunsi w’abagore KCB Bank Rwanda PLC, yanakoze ubukangurambaga bwo kwirinda no kwisuzumisha Kanseri y’uturerantanga n’iy’inkondo y’umura. Ni ubukangurambaga bwabereye ku cyicaro cy’iyo Banki buhuriza hamwe abagore bayikoramo.
Inzobere mu Buvuzi bw’Indwara z’abagore, Dr Kayumba Patrick, yavuze ko Kanseri y’uturerantanga ari imwe mu zihitana abagore benshi kubera kuyisuzumisha batinze.
Ati “Kanseri y’uturerantanga ni imwe mu zihitana abagore benshi mu zifata imyanya myibarukiro y’abagore ahanini kubera kuyisuzumisha batinze. Abenshi bagaragara yarageze kure ni yo mpamvu gukora ubukangurambaga abantu bagakangukira kwisuzumisha hakiri kare ari ngombwa cyane.”
Batamuriza Suzan ushinzwe Ibikorwa muri KCB, ni umwe mu bakize Kanseri y’uturerantanga, yavuze ko iyo umuntu yisuzumishije hakiri kare haba hari icyizere cyo gukira. Yashimiye cyane ubuyobozi bwa KCB bwamubaye hafi igihe yari ayirwaye.
Ati “Ndi umunyamahirwe adasanzwe, ntawatekerezaga ko nakira iyo kanseri ndashaka ko abantu bamenya ko buri gihe haba hari icyizere ndashimira ubuyobozi bwa KCB bwamfashije.”
Umuyobozi ushinzwe Abakozi, Katherine Sempebwa Turinawe, yavuze ko bibaye byiza buri wese yaba yisuzumishije nibura muri Kamena kandi abafite abana b’abakobwa barengeje imyaka icyenda bakabakingiza inkondo y’umura.
Ati “Ndasaba buri wese uri hano ko ukwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka kwarangira yisuzumishije kandi n’abafite abakobwa barengeje imyaka icyenda mumenye neza ko mubakingije.”
KCB Bank Rwanda imaze imyaka igera kuri 12 ikorera mu Rwanda naho mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba imaze isaga 130. Mu gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore iyi banki yashimiye abagore bayifatamo inguzanyo kuko bishyura neza.
Amafoto: Umurerwa Delphin


















TANGA IGITEKEREZO