00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya ba MySol bashyiriweho uburyo bwo kugera kuri serivisi zayo bakoresheje telefone

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 July 2025 saa 10:22
Yasuwe :

Sosiyete itanga Ingufu z’Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, MySol yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bwo kugera kuri zimwe muri serivisi zayo no kubona amakuru ku zo bashaka kwaka bakoresheje telefone zabo badakoze ingendo bajya ku mashami y’icyo kigo.

Ni uburyo bwo kugera kuri zimwe muri serivisi za MySol ukanze imibare kuri telefone ibizwi nka USSD, aho abakiliya ba MySol basabwa gukanda *801*25# bagakurikiza amabwiriza.

Abakiliya ba Mysol banyuze ku *801*25# babasha kwishyura, kureba amakuru ya konti zabo, guhabwa ubufasha mu bya tekiniki, gutanga ibitekerezo kuri serivisi bahawe n’ibindi bitandukanye.

Agaruka kuri ubwo buryo bushya bwo gufasha abakiliya babo, Niyonsenga Alexis ukuriye ishami rishinzwe abakiliya muri MySol yavuze ko byose biri mu murongo wo korohereza abakenera serivisi z’iyo sosiyete.

Yagize ati “Turakangurira abakiliya bacu gukoresha USSD yacu banyuze ku *801*25#. Ni uburyo bworoshye kandi bugezweho bwabafasha kugera kuri serivisi zacu, nko kwishyura inguzanyo bafite ndetse n’ibindi”.

MySol igaragaza ko ariko iyo USSD idasimbuye ubundi buryo bakiragamo ibitekerezo by’abakiliya bayo kuko bazakomeza kubakira haba abibaza kuri iyo USSD n’abandi bashaka kubaza ibindi bahamageye ku murongo utishyurwa wa 2345.

Abakiliya ba Mysol bashyiriweho uburyo bwo kugera kuri serivisi zayo bakoresheje telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages