00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatsindiye ibihembo mu irushanwa "Facebook Quiz" rya Brussels Airlines bamenyekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2017 saa 10:00
Yasuwe :

Aho imfura zisezeranyiye ni naho zihurira, nyuma y’ibyumweru bitatu Kompanyi y’indege Brussels Airlines irkoresha irushanwa ryiswe "Facebook Quiz", abanyamahirwe 10 batsindiye ibihembo bamenyekanye.

"Facebook Quiz" yateguwe binyuze ku rubuga nkoranyambaga Facebook, mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu uhere tariki 29 Gicurasi 2017 risozwa kuwa 19 Kamena 2017, aho uwifuzaga kwinjira muri iri rushanwa yasubizaga ibibazo bitandukanye byerekeye Brussels Airlines. Mu bantu barenga 400 baryitabiriye, abagera ku 10 nibo bagerageje gusubiza neza ibibazo umunani byabazwaga.

Abatsinze iri rushanwa bazashyikirizwa ibihembo birimo amakaramu, imitaka yo mu busitani, amakaye, imipira yo kwambara n’iyo gukina. Uwitabiriye iri rushanwa mbere y’abandi bose ndetse akanabasha gusubiza neza ibibazo byari byabajijwe agiye gushyikirizwa igihembo nyamukuru kigizwe n’itike y’indege ijya i Buruseli (Kugenda no Kugaruka).

Urutonde rw’abatsinze irushanwa

– Gratien Muvunyi: Ni we munyamahirwe watsindiye igihembo nyamukuru kigizwe n’itike y’indege ndetse n’ibindi bihembo.

– Alain Symplice Wiz na Niyonkuru Paul (Amazina ari kuri Facebook profiles zabo): barahembwa imipira ibiri yo kwambara, umwe wo gukina, umwenda ufunika ipine ryo kwiteganyiriza, umutaka wo mu busitani n’ibindi.

Abandi bagerageje gusubiza neza na bo bagera kuri barindwi barimo Zacharie Zacky, Marie-Bonne Umwiza, Austine Ruremire, Prosper Tuyambaze, Rwasibo Joseph, Fidela Uwizeye na Jean Claude Ndayishimye (aya ni amazina agaragara kuri Facebook profiles zabo) bazahabwa bimwe mu bihembo byavuzwe haruguru.

Brussels Airlines yabanje kwitwa SABENA kuva muri 1923 kugera 2001 iza kwitwa SN Brussels Ailines muri 2002. Mu myaka ishize niyo kompanyi rukumbi yahuzaga Kigali na Buruseli mu ngendo eshashatu ikora muri iyo nzira buri cyumweru.

Ibihembo bitandukanye byari muri "Facebook Quiz"
Brussels Airlines yashimye abitabiriye "Facebook Quiz"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages