Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, aho aba bakozi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Basobanuriwe amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.
Nyuma yo gusabanurirwa amateka atandukanye, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside.
Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ari agahumamunwa.
Yagize ati “Niba igihugu cyarabashije kuva muri ako kaga nta muntu wabikekaga ubu abanyarwanda tukaba tubanye mu mahoro, ni uruhare rwa buri wese kugira ngo dukomeze kubakira abadukomokaho ejo heza. U Rwanda rwabayeho ku maraso y’Abanyarwanda, kurwubaka ni inshingano ya buri wese
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, yavuze ko ibyabaye biteye agahinda ariko hari intambwe igomba guterwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Imyaka 30 irashize ariko ntabwo ibyabaye bigomba kwibagirana.Turibuka abagabo, abagore ndetse n’abana bishwe ndetse bakanahohoterwa bazizwa ko ari Abatutsi.”
“Twe rero nk’ikigo cy’imari, dufite inshingano zo gukomeza kubaka ubumuntu mu kazi kacu kandi twirinda amacakubiri ayo ariyo yose mu kazi dukora ka buri munsi.”
Bank of Africa yifatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abrenga miliyoni mu bice bitandukanye by’igihugu.
Amafoto: Habyarimana Raoul


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!