Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 nibwo Tuyizere usanzwe ucuruza imikufi mu mujyi wa Lilongwe yakinnye inshuro ebyiri akoresheje 2,500 Frw abasha gutsindira miliyoni 94.8 kuri buri imwe.
Uyu mugabo yavuze ko atamaze igihe kinini akina uyu mukino ariko yari afite icyizere ko byibuze hari umunsi amahirwe azamusekera nawe agacyura akayabo.
Yagize ati “Natangiye gukina Aviator kuva muri Mutarama 2024 ariko kugeza uyu munsi sinigeze nduhuka. Kuva ku munsi wa mbere nkina nahise niyumvisha ko uyu ariwo mukino wanjye. Narawukunze cyane.”
“Buri gihe iyi nakinaga nabaga mfite intego z’uko akadege kagomba kuzamuka kakagera aho nshaka. Nkimara kugera ku gasongero narishimye kandi nanubu ndacyishimye.”
Umuyobozi wa betPawa muri Afurika y’Amajyepfo, Bwalya Noah, yavuze ko “nta mpungenge zigomba kubaho ku bantu bakina, iyo utsinze uhita ubona amafaranga watsindiye niyo mpamvu twakomeje kwishimana n’uyu munyamahirwe.”
Abakiriya bo muri Malawi bakomeje kugirira amahirwe muri Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya betPawa kuko mu kwezi gushize hari uwariye miliyoni 94.8 Frw ndetse muri gashyantare hakaba hari abandi basaruyemo akayabo barimo uwa miliyoni 132,1 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!