Uko guhuza Banki byatumye BPR Bank Rwanda Plc yaravuye ku ikoranabuhanga ryakoreshwaga muri serivisi zayo rya Temenos 24 Release 12 (mu yahoze ari BPR) na Temenos 24 Release 14 (mu yahoze ari KCB Rwanda), yimukira ku ikoranabuhanga rihuriweho kandi rigezweho rya Temenos 24 Release 21, rihuriza hamwe amakuru y’abakiliya bose.

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwavuze ko intego y’iki gikorwa cyo guhuza amakuru no kuvugurura ikoranabuhanga, biri mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi ku bakiliya.

Ati “Ni ukunoza imitangire ya serivisi ku bakiliya bacu, binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho muri serivisi z’imari, rituma abakiliya banogerwa mu buryo buhoraho na serivisi bahabwa.”

Guhuza no kuvugurura ikoranabuhanga byamaze gukorwa ndetse ikoranabuhanga rishya ryatangiye gukoreshwa muri serivisi za BPR Bank Rwanda Plc ku wa 23 Mutarama 2023.

Nubwo iri koranabuhanga rigezweho ryatangiye gukoreshwa, hagaragaye imbogamizi mu kugera kuri serivisi zimwe na zimwe ndetse n’imwe mu miyoboro ya Banki.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko ibyo bibazo biri gushakirwa igisubizo kandi mu gihe kitarambiranye bizaba byakemutse.

Rikomeza rigira riti “Ibi bibazo birimo gukemurwa mu gihe kitarambiranye, ndetse na Call Centre yacu ubu irimo gutanga ubufasha mu masaha 24 agize umunsi. Ibibazo byose birimo gukurikiranwa kandi birakemurwa mu gihe cya vuba.”

Abakiliya n’abafatanyabikorwa bijejwe ko isesengura ryimbitse ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi rikomeje, kugira ngo ikoranabuhanga rishya ribashe gusubiza ibyifuzo byose by’abakiliya.

Binyuze mu ivugurura ry’ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’ibanze za banki, abakiliya bazabasha kubona serivisi nyinshi mu buryo bworoshye kandi zijyanye n’igihe.

BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko ishyize imbere gahunda yo guha serivisi nziza abakiliya cyane ko biri mu biraje ishinga ubuyobozi bwayo hagamijwe guteza imbere imitangire inoze ya serivisi.

Ku bindi bisobanuro abakiriya ba BPR Bank Plc bashobora guhamagara kuri nimero 1500 cyangwa 5222 na 0788140000 cyangwa 0788187200.

Bashobora kandi no kwifashisha uburyo bwa email banyuze kuri [email protected] cyangwa [email protected].