Ku wa Mbere, tariki ya 30 Kamena 2025, ni bwo aya masezerano yagizwemo uruhare na Banki y’Isi ndetse na Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere Ibikorwaremezo, AIIB, yasinywe.
Aya masezerano agabanyije mu bice bibiri, aho igice cya mbere gifite agaciro ka miliyari 4 Frw.
Binyujijwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gufasha ab’amikora make kubona inzu, LOLC Unguka Finance PLC izajya itanga inguzanyo ku miryango yinjiza ari munsi ya miliyoni 1,2 Frw ku kwezi.
Umuryango uzajya uhabwa inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kuwufasha kugura inzu.
Muri iki gice, abagera kuri 200 bazahabwa inguzanyo zibafasha kuba bakwigurira cyangwa bakiyubakira inzu.
Igice cya kabiri kizaba gifite agaciro ka miliyari 2 Frw, aho inguzanyo izajya ihabwa ibigo by’ubucuruzi biciriritse ndetse imishinga igera kuri 33 na yo ihabwe inguzanyo.
Biteganyijwe ko icyo gihe abagera kuri 800 bazahabwa akazi, harimo abagore 389.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko aya masezerano yasinywe mu buryo bwo koroshya imibereho y’abaturage.
Ati “Ubu bufatanye bwerekana ko twese dufite umugambi wo gukomeza kubaka uburyo buzafasha abakiliya bacu kuba babona inzu babamo biboroheye no kubafasha gutuma ubucuruzi bwabo bukomeza gutera imbere.”
Umuyobozi wa LOLC Unguka Finance PLC, Justin Kagishiro, yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye, bagiye kongera ibikorwa bakoraga byo guteza imbere imiturire ndetse no gufasha ibigo by’ubucuruzi biciriritse.
Ati “Ubu bufatanye bugiye kutwongerera ubushobozi mu gukomeza gutanga umusaruro ku bigendanye no guteza imbere imiturire itaboneye no gutanga inguzanyo ku baturage bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse.”
Kagishiro yongeyeho ko ibyo bizafasha abaturage kwiteza imbere n’igihugu kidasigaye.
Amafoto: Rusa Willy Prince


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!