Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2024, ni bwo hatangiye kuba irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu riri kubera mu Budage ndetse rikaba ryaranitabiriwe n’amakipe 24.
CANAL+ Rwanda yaboneyeho gutangariza abakiliya ba siporo ko by’umwihariko abatunze dekoderi zayo ko bazashobora gukurikirana imikino itandukanye irimo Euro 2024, Copa America, NBA ndetse n’Imikino Olempike.
Abatunze dekoderi za CANAL+ bazakurikirana imikino n’abasesenguzi bayigarukaho binyuze mu rurimi rw’Icyongereza ku mashene ya SuperSport+ [shene ya 474] no kuri SuperSport Premier League [shene ya 473].
Aya mashene yose aboneka umukiriya abashije kongera 8000 Frw ku ifatabaguzi yari asanganywe rya CANAL+ kugira ngo hafunguke amashene yo mu rurimi rw’icyongereza.
Guhera tariki ya 20 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024, andi makipe ahiga andi muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati azahurira mu irushanwa rya Conmebol Copa America.
Ni irushanwa abakunzi ba ruhago batunze dekoderi za CANAL+ bazakurikirana ryose ku mikino 32 izaba irimo ibihangange muri Ruhago barimo Lionel Messi na Vinicius Junior.
Hazaba kandi ikiganiro cyihariye kuri Canal Copa America kizagaruka kuri iri rushanwa rizaba riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye ayo marushanwa ahatse andi, abakunda imikino ya Olempike izaba iri kubera mu Bufaransa bazayikurikira tutibagiwe Wembledon muri Tennis, Formula 1 na MOTO.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!