Umuyobozi wa Choice Africa Investment Jackey Tan yatangaje ko iyi modoka ari igisubizo ku bantu bifuza kugabanya ikiguzi cy’igitoro bakoresha mu ngendo zabo za buri munsi, ndetse ikaba iri no muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.
Iki kigo gikora ubushabitsi bw’amamodoka y’uruganda Dongfeng rumaze imyaka irenga 60 rukora imodoka rukaba mu nganda ebyiri zikomeye mu zikora imodoka mu Bushinwa.
Ibice bitandukanye by’isi byamaze gushima imodoka z’uruganda DongFeng birimo, Vietnam, Myanmar, Philipine, Thailand, ibihugu byo muri America y’epfo, Ubufaransa, Leta zunze ubumwe z’abarabu, Misiri, Ghana n’ibindi binyuranye.
Ibyo wamenya kuri iyi modoka nshya ku isoko ry’u Rwanda T5 Evo Hybrid
T5 Evo Hybrid yakozwe mu 2023 ni ikiragano gishya cy’imodoka za SUV ifite imyanya itanu , ingunguru yayo ya lisansi ijyamo litiro 55 kugira ngo ibe yuzuye.
Iyi modoka iri mu bwoko bwa automatic inywa hagati ya litiro 4.5 na 4.8 za lisansi ikagenda ibilometero 100.
Kubera ko igenda yihinduranyiriza yo ubwayo mu gukoresha lisansi na batiri yayo nyuma ya lisansi ishobora gukoresha ingufu za bateri mu kugenda ibirimetero 300.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika uru ruganda rugejejemo iyi modoka nk’igihugu gishishikajwe no gushyiraho ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga, ibikorwa bitangiza ibidukikije n’ibindi bigamije korohereza abashoramari.
Kimwe n’izindi izindi modoka mu gihe waba wifuje gusimbuza kimwe mu bice by’ izi modoka ubusha kubona ibice bishyashya (Spare parts) muri carcarbaba.
Izi modoka zifite kandi ikoranabuhanga rigezweho rituma zitabasha gukora impanuka byoroshye. Intebe zayo zifite uburyo bwo gukorera Massage uyicayeho.
Huang Sheng Wei uhagarariye uruganda Dongfeng atangaza ko yishimiye bikomeye u Rwanda.
Ati:” U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere cyane nagiye nyura mu bihugu bitandukanye ariko nishimiye kuza mu Rwanda nkasanga ni igihugu cyiza, gikeye, bityo natwe tuzakora ibishoboka byose tuzane imodoka zitangiza ibidukikije bigendanye n’umurongo igihugu cyashyize ho kandi turabizeza ko imodoka zacu kandi zifite uburambe ndetse zigendanye n’icyerekezo cy’igihugu.”
Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi bw’amamodoka avuga ko nta na rimwe yigeze abona imodoka ziri ku giciro cyiza nkizo bafite bigendanye n’ubuziranenge zifite.
Ati ”Carcarbaba ni umuyoboro mpuzamahanga w’ubucuruzi bw’imodoka zikoze mu buryo butangiza ikirere, kuko zifite ubuziranenge buri ku kigero cya Euro VI, ikaba ari hafi ya zeru ndetse nkuko u Rwanda rubyifuza dufite icyizere ko muri 2050 bizaba byarabaye zeru.”
Kugeza hari gahunda yogukomeza korohereza abakiriya bayo kwishyura mu gihe kigera ku mwaka, guhabwa ubwishingizi bw’imodoka ku buntu, garanti y’imyaka 5 kuri bateri ndetse na garanti y’imyaka 3 ku bindi bice by’izi modoka.
DongFeng ifite gahunda yo gutangira guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.
Abaguzi bashya b’izi modoka bashyiriweho uburyo bwo guhabwa imodoka zigezweho ku isoko zikorwa na Dongfeng, ku buryo izo baguze mbere zigenerwa igiciro maze Carcarbaba ikongera ikazibagurira bikabafasha kuzajya batunga imodoka zizajya ziba zigezweho uko babyifuza.
Carcarbaba ikorera mu Kanogo hafi na Sawa Citi Supermarket. Imodoka ya T5 HEV igura ibihumbi $36 muri iki gihe cya poromosiyo y’Uruganda DongFeng Liuzhou Motor.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!