Mastercard ni ikarita yemerewe gutungwa na buri wese waba uri umukiliya wa Cogebanque cyangwa utari we. Ifasha uyitunze gukoresha amafaranga ye neza kandi ku gihe. Ntabwo isaba kuba utunze konti muri banki kandi iboneka ku mashami yose ya Cogebanque. Amasaha 24 kuri 24 amafaranga wayishyizeho wayakoresha uhaha cyangwa ukayabikuza. Ushobora kiyikoresha ahantu hagera kuri miliyoni 36 ku isi hose uhaha.Igihe ukeneye amafaranga yawe mu ntoki, ushobora kujya ku cyuma (ATM) kikwegereye gikorana na Mastercard ukayabikuza.
Ubukangurambaga Cogebanque yatangiye bugamije gusobanurira abakora mu bigo bya Leta, ibigo by’amashuri, Kaminuza n’ahandi akamaro ko gukoresha Mastercard Prepaid card. Buzagera no ku bandi nk’abakora iby’ikoranabuhanga, abashakashatsi, abakora applications n’abarimu.
Iyi karita ifasha uyifite kutirirwa yikoreye amafaranga kandi akabasha kugura ibintu bitandukanye haba mu maduka n’amasoko asanzwe cyangwa kuri internet.
Nk’ababyeyi bafite abana biga mu bigo bicumbikira abanyeshuri cyangwa biga mu mahanga, bashobora kugura iyo karita bagashyiraho amafaranga umwana wabo azakoresha ari ku ishuri.
Nk’igihe amafaranga ashize ku ikarita umwana ari ku ishuri, umubyeyi icyo akora ajya ku ishami rya Cogebanque rimwegereye akongeraho amafaranga. Kuko ikarita umwana aba yarayijyanye, icyo bamusaba gusa ni nimero yayo ubundi bakayashyiraho umwana akayakoreshereza aho ari.
Iyi karita izafasha ababyeyi kwigisha abana babo gukoresha neza amafaranga. Ku bakozi ba Leta cyangwa ab’ibindi bigo, ikarita ishobora kwifashishwa ishyirwaho amafaranga umukozi azakenera yagiye muri misiyo runaka, akayikoresha ahaha aho yagiye cyangwa abikuza.
Umuyobozi ushinzwe uburyo bwo kubitsa hifashishijwe ikoranabuhanga muri Cogebanque, Yvon Gilbert Nishimwe yavuze ko bashishikajwe no kugeza u Rwanda mu cyerecyezo 2020 nta bakigendana amafaranga mu ntoki.
Yijeje ko mu minsi ya vuba bagiye gutangiza serivisi zitandukanye aho abakiliya bazajya bahererekanya amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga.
Gutunga ikarita ya Mastercard Prepaid ni ukwihesha amahirwe yo guhaha mu bice bitandukanye by’isi haba ku maduka asanzwe cyangwa kuri internet ndetse no kuba wabasha kubikuza igihe ushakiye ku byuma (ATM) bisaga miliyoni biri hirya no hino ku isi.
Iyi karita ya Cogebanque yatangiye gukoreshwa mu Ukuboza 2016, ikaba iboneka ahari ishami rya Cogebanque hose mu gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO